00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitero bya drones za FARDC byahitanye barindwi muri Minembwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 March 2026 saa 06:00
Yasuwe :

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ingabo za FARDC n’imitwe bafatanya byagabye ibitero bya drone z’ubwiyahuzi mu misozi miremire ya Minembwe, bihitana abasivili barindwi.

Ibiganiro bya Doha byahuzaga Leta ya Congo na AFC/23 byasubitswe hemeranyijwe ku gahenge kagombaga kubahirizwa n’impande zombi ariko ingabo za Leta zikoresha ibyo bihe zigaba ibitero bya drones ku bice bigenzurwa na M23.

AFC/M23 ivuga ko ibice FARDC igabaho ibitero ari ibituwe n’abasivili benshi nyamara umuryango mpuzamahanga udafata iya mbere ngo ubyamagane.

Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrance Kanyuka abinyujije kuri X yatangaje ko kuva ku wa 29 Werurwe 2026 saa 20h45 kugeza saa Moya za mugitondo ku wa 30 Werurwe 2026, ihuriro ry’ingabo za FARDC zarashe ibice bituwe cyane n’abaturage.

Ati “Ibitero bitarobanura byagabwe hifashishije drones z’ubwiyahuzi byibasiye ibice bituwe cyane bya Mikenken a Gakenke mi bice by’imisozi miremire ya Minembwe.”

Kanyuka yavuze ko ibi bitero bigize ibikorwa byo kurenga ku mahame y’uburenganzira mpuzamahanga bwa muntu.

Kanyuka kandi yavuze ko ingabo za FARDC zanateye agace ka Shanji muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo bahica abasivili barindwi abanda 20 barakomereka.

Ati “Ubutegetsi bwa Kinshasa bwagumye ku mwanzuro wabwo wo kudakurikiza amasezerano bwiyemereye. Muri uko kwica amategeko bukomeje gukorana n’abo muri FDLR bakabohereza ku rugamba bigaragaza umugambi wo guhungabanya umutekano no kubiba iterabwoba mu baturage.”

Amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 ategeka RDC gusenya FDLR, u Rwanda rukabona gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka.

Ingabo za FARDC zarashe mu bice bituyemo abaturage hapfa barindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages