00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibimenyetso bigaragaza ko muri Uvira rushobora kwambikana vuba

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 October 2025 saa 11:54
Yasuwe :

Ibimenyetso by’uko urugamba rushobora kwambikana muri teritwari ya Uvira iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi, kandi ingabo z’iki gihugu zishobora kongera guhomba nka mbere.

Uvira ifite umujyi wa kabiri ukomeye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, inyuma ya Bukavu. Ikiyaga cya Tanganyika cyonyine ni cyo kiwutandukanya na Bujumbura mu Burundi, ariko na ho hari intera y’ibilomero bike. Ni ho hari ibiro by’agateganyo bya Guverineri washyizweho na Leta n’iby’akarere ka gisirikare ka 33.

Ubwo AFC/M23 yafataga umujyi wa Bukavu muri Gashyantare 2025, ingabo za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR byari bifite ubwoba ko Uvira na yo ishobora gufatwa bidatinze kuko icyo gihe AFC/M23 yari ifite umuvuduko udasanzwe.

Ingabo za RDC nyinshi zafashe icyemezo cyo guhungira muri Kalemie mu ntara ya Tanganyika, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR bifata icyemezo cyo kurinda Uvira kugira ngo na yo bitayihomba kuko ni ahantu h’ingenzi cyane.

Mu nkundura yo kwirukana Brig Gen Olivier Gasita yabaye mu ntangiriro za Nzeri 2025, Wazalendo yagaragaje ko igomba gukomera kuri Uvira, kuko AFC/M23 ibaye iyifashe, gufata indi mijyi irimo Kalemie byayorohera, ikaba yanagera i Kinshasa.

AFC/M23 imaze amezi umunani imeze nk’icecetse nyuma yo gufata Bukavu, ariko bigaragara ko mu gihe cya vuba ishobora guhanganira n’ihuriro ry’ingabo za RDC muri Uvira. Ibyo ni byo tugiye kugaragaza muri iyi nkuru.

Ibiganiro bya Doha biracumbagira

Nyuma y’aho AFC/M23 ifashe umujyi wa Goma na Bukavu, muri Werurwe 2025 Qatar yatangiye guhuriza iri huriro na Leta ya RDC mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane impande zombi zifitanye, mu buryo burambye.

Amasezerano yo guhagarika imirwano impande zombi zagiranye muri Mata yatangaga icyizere ko zishobora kugirana amasezerano y’amahoro, ariko umwuka warushijeho kuba mubi kuko imitwe ya Wazalendo ishyigikiye na Leta ya RDC yakomeje gutera AFC/M23.

Tariki ya 19 Nyakanga, AFC/M23 na Leta ya RDC byashyize umukono ku mahame abifasha kugera ku masezerano y’amahoro, byemeranya ko bizasinya ayo masezerano mu ntangiriro za Kanama ariko ntiyasinywe, ahubwo imirwano yarakomeje.

Hari hitezwe impinduka ubwo tariki ya 14 Ukwakira impande zombi zemeranyaga gushyiraho urwego ruhuriweho ruzajya rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, ariko ingabo za RDC zakomeje kurasa ku birindiro bya AFC/M23 zifashishije indege z’intambara na drones za CH-4.

Leta ya Qatar mu cyumweru gishize yashyikirije impande zombi umushinga mushya w’amasezerano y’amahoro, ariko ntiziwumvikanaho. Leta ya RDC ishaka ko AFC/M23 iva mu bice igenzura, ariko iri huriro riracyashimangira ko ibyo bitazashoboka.

Mu kiganiro abayobozi bakuru ba AFC/M23 bagiranye n’abanyamakuru tariki ya 23 Ukwakira, batangaje ko Leta ya RDC idashaka amahoro, ahubwo ko ishaka intambara nk’uko yabigaragaje kenshi ubwo yarengaga ku gahenge.

AFC/M23 yabwiye abanyamakuru ko itazongera kwihanganira ubushotoranyi bwa Leta ya RDC, iteguza ko isasu rizajya risubizwa n’irindi sasu kandi ikibi kizajya gisenyerwa aho gituruka.

Mu gihe AFC/M23 yafata icyemezo cyo gusenyera “ikibi aho gituruka”, Uvira yaba igipimo cya mbere kuko igaragaza ko ibitero byinshi ibirindiro byayo bigabwaho n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ari ho bitegurirwa.

Mu biganiro bya Doha, AFC/M23 na Leta ya RDC byemeranya ku ngingo nyinshi ariko kuzubahiriza bikaba ikibazo

Urwikekwe muri FARDC na Wazalendo

Hashingiwe ku mabwiriza y’ubutegetsi bwa RDC, ingabo za RDC na Wazalendo bisabwa gukorana bihoraho nk’igisirikare kimwe kugira ngo bikumire AFC/M23 mu gihe yaba igabye igitero cyangwa se biyikure mu bice igenzura.

Muri iki gihe, byagaragaye ko urwikekwe rukomeza kwiyongera hagati y’iyi mitwe bitewe n’ubwoba bw’uko amateka yo gutsindwa ashobora kwisubiramo mu gih cya vuba.

Ubwo imitwe ya Wazalendo irimo uwa William Yakutumba na John Makanaki yasabaga Brig Gen Olivier kuva muri Uvira, yasobanuraga ko ari umwe mu bofisiye bayoboraga ingabo za Leta zahunze Bukavu muri Gashyantare, bityo ko nta mpinduka bamwitezeho.

Nubwo Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo gukura Gen Gasita muri Uvira, bigaragara ko hakiri urwikekwe hagati ya Wazalendo n’ingabo za Leta kuko bikunze guhangana.

Nyuma y’imirwano yahanganishije umutwe wa Gen Makanaki na Nyerere tariki ya 16 Ukwakira muri Uvira, umuyobozi wa sosiyete sivili ikorera muri Kivu y’Amajyepfo, Mafikiri Mashimango, yasabye Leta gukora ibishoboka igakemura aya makimbirane, kugira ngo AFC/M23 itazaca muri icyo cyuho.

Gen John Yakutumba ni umwe mu basabye ko Brig Gen Gasita ava muri Uvira

Ingabo za RDC zongeye gusubira inyuma

Inshuro nyinshi, mbere y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bafata umujyi w’ingenzi mu burasirazuba bwa RDC, ingabo z’iki gihugu zafataga umwanzuro wo gusubira inyuma mbere y’uko bahagera. Ibyo zibyita ‘Répli Strategique’.

Iyi nyito yumvikanisha igikorwa cyo gusubira inyuma mu rwego rwo kwirinda ko hari ibintu byinshi byangirikira mu mirwano cyangwa se kwereka umwanzi ko uri umunyantege nke, ariko nyuma ukamutungura, ukamuhindukirana. Gusa ku ngabo za RDC, ibyo byari ukutemera ko zatsinzwe.

Mbere y’uko AFC/M23 ifata umujyi wa Goma, ingabo za RDC zahunze zerekeza muri Kivu y’Amajyepfo, zisiga intwaro nyinshi zirimo iziremereye n’ibikoresho bya gisirikare birimo indege. N’i Bukavu zahasize intwaro nyinshi, zerekeza Kalemie.

Muri iki gihe, ingabo za RDC zatangiye guhungishiriza intwaro ziremereye mu Burundi, by’umwihariko mu kigo cya gisirikare cya Mudubugu mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’iki gihugu, kubera ubwoba bw’uko AFC/M23 yatera Uvira, ikabizambura.

Nubwo bimeze ariko, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR byo bigaragaza ko byiteguye guhangana na AFC/M23, binakomeza umugambi wo kwica Abanyamulenge batuye mu misozi miremire ya Minembwe no mu bindi bice bya Kivu y’Amajyepfo.

Umunyapoliti Moise Nyarugabo yatangaje ko Abanyamulenge bazengurutswe n’ibigo bya birenga 70 by’ingabo z’u Burundi zibumbiye muri batayo ziri hagati ya 12 na 15. Avuga ko abasirikare b’u Burundi bose hamwe bari mu misozi miremire barenga ibihumbi 10.

Ingabo za RDC zatangiye guhungisha intwaro zifite muri Uvira

AFC/M23 yemeza ko izajya muri Uvira

Kuva AFC/M23 yafata Goma na Bukavu, yashyize imbaraga mu kubaka ubushobozi bwayo. Muri Nzeri n’Ukwakira, ubuyobozi bwayo bwinjije mu gisirikare abarwanyi bashya barenga ibihumbi 16 barimo abahoze mu ngabo za RDC na Wazalendo.

Mu gihe Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23, Gen Maj Sultani Makenga, yinjizaga abarwanyi bashya batorejwe mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo na Tshanzu, yagaragaje ko mu gihe Leta ya RDC yakomeza kubashozaho intambara, bazafata indi mijyi.

Tariki ya 9 Ukwakira, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23, Busu Bwa Ngwi Patrick, yasuye abatuye muri santere ya Kamanyola, abamenyesha ko Gen Maj Makenga afite gahunda yo gutangiza urugamba rwo gufata Uvira mu minsi mike.

Guverineri Busu yagize ati “Gen Maj Sultani Makenga yambwiye ati ’Genda uganira n’abavandimwe banjye ba hariya Kamanyola, ubabwire ko mu minsi mike tuzajya gufata Uvira’.”

Ikitaramenyekana ni umunsi nyirizina ariko bigaragara ko mu gihe ingabo za RDC zakomeza kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23, iri huriro rizajya gufata indi mijyi ikomeye nk’uko ryabigenje mu bihe byashize.

Gen Makenga afite intego yo gufata Uvira n'indi mijyi ikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages