00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwemera Somaliland nk’igihugu cyigenga byateje impaka: Menya imvano

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 December 2025 saa 09:33
Yasuwe :

Ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kwamagana icyemezo cya Guverinoma ya Israel cyo kwemeza Somaliland nk’igihugu cyigenga kitakibarizwa muri Somalia.

Tariki ya 26 Ukuboza 2025 ni bwo Minisitiri w’Intebe n’uw’Ububanyi n’Amahanga ba Israel bashyize umukono ku itangazo ryemeza ko Somaliland ari igihugu cyigenga, bagaragaza ko biteguye gutangira ubufatanye hagati y’impande zombi mu rwego rw’ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ubukungu.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahamagaye ku murongo wa telefone Perezida wa Somaliland, Dr. Abdirahman Mohamed Abdalla, amushimira imiyoboere ye n’uko “yiyemeje guharanira umutekano n’amahoro”, anamusaba kuzasura Israel mu gihe kiri imbere.

Perezida wa Somaliland yatangaje ko tariki ya 26 Ukuboza ari umunsi w’amateka kuko ku nshuro ya mbere iyi Leta yabonye igihugu cya mbere cyemeza ko ari igihugu cyigenga. Kuri we, ibyo ni byo baharaniye mu gihe kirenga imyaka 30.

Ati "Iyi ntambwe ishimangira ukuri kugaragara kuva kera. Somaliland yujuje ibisabwa n’amategeko, politiki n’inzego kugira ngo yemerwe nk’igihugu ku rwego mpuzamahanga.”

Guverinoma ya Somalia, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Turikiya, Misiri, Djibouti na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byamaganye icyemezo cya Israel cyo kwemeza ko Somaliland ari igihugu cyigenga.

Somalia yamaganye icyemezo cya Leta ya Israel ku ikubitiro, ivuga ko kwemeza Somaliland nk’igihugu bivogera ubusugire bwayo. Yasobanuye ko Somaliland ikiri igice cy’igihugu nubwo imaze imyaka 30 ifite inzego zigenga.

Leta ya Somalia yanaburiye amahanga ko kwemeza Somaliland nk’igihugu cyigenga byashyira mu kaga umutekano wo mu Ihembe rya Afurika, bigatera n’andi matsinda y’abaturage bo muri iki gihugu gushaka kwitandukanya na cyo.

Yagize iti “Leta Yunze Ubumwe ya Somalia irahamagarira abaturage gukomeza kunga ubumwe, kuba maso no kudacogora mu kurengera ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu. Irahamagarira ibihugu byose n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kubaha amategeko mpuzamahanga, kubahiriza amahame yo kutivanga mu bibazo by’abandi, kurengera ubusugire bw’ibihugu no kugira imyitwarire iboneye mu nyungu z’amahoro, ituze n’umutekano mu Ihembe rya Afurika.”

AU yongeye gushimangira politiki yayo imaze igihe yo kubahiriza imbibi zaciwe mu gihe cy’ubukoloni, ivuga ko kwemeza Somaliland nk’igihugu cyigenga bigamije gusenya ubumwe bw’abaturage no kuvogera ubusugire bwa Somalia.

Umuryango w’Abarabu, Umuryango w’Ibihugu bya Isilamu, ndetse n’Umuryango w’Ibihugu byo mu Kigobe (GCC) na yo yamaganye icyemezo cyo kwemeza Somaliland nk’igihugu cyigenga, isobanura ko ari igikorwa kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi gishobora guhungabanya umutekano w’akarere.

Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byagaragaje impungenge bitewe n’uko kwemerwa kwa Somaliland nk’igihugu cyigenga bishobora gutuma n’ibindi bice byo hirya no hino ku Isi bishishikarira gushaka ubwigenge; ubumwe n’umutekano w’abaturage bikajya mu kaga.

Somaliland yo ivuga ko ikibazo cyayo cyihariye. Iyi Leta yiyometse kuri Somalia mu 1960 ubwo yigobotoraga ubukoloni bw’Abongereza. Kubera imvururu zaranze Somalia mu myaka yakurikiyeho zatumye abo muri Somaliland bashaka kongera kuba bonyine mu 1969.

Mu 1980, abo muri Somaliland bashinjaga Leta ya Somalia kubatoteza baremye umutwe witwaje intwaro wa SNM (Somali National Movement) wari ugamije guhangana n’ubutegetsi bwa Siad Barre kugira ngo yemere ko ubutaka bwabo busubirana ubwigenge.

Mu 1991, SNM yakuyeho ubutegetsi bwa Barre, itangaza ubwigenge bwa Somaliland. Kuva ubwo, yubatse inzego zayo za politiki n’imiyoborere, inzego z’umutekano zayo, igira n’ifaranga ryayo. Icyaburaga muri iyi myaka ishize ni ukwemerwa n’ibihugu nk’igihugu cyigenga.

Mu mwaka ushize, Somaliland yari ituwe n’abaturage miliyoni 6,25. Umusaruro mbumbe wayo wageze kuri miliyari 4,28 z’Amadolari ya Amerika. Ku mpuzandengo, amafaranga umuturage wayo yinjiza ku mwaka ni Amadolari 912.

Muri rusange, Somalia yari ituwe n’abaturage miliyoni 19 mu mwaka ushize. Umusaruro mbumbe wayo wari miliyari 11,9 z’Amadolari, mu gihe umuturage yinjije Amadolari 629,5 ku mpuzandengo.

Abayobozi ba Somaliland, uko bagiye basimburana, bavuze ko kwemerwa ku rwego mpuzamahanga nk’igihugu cyigenga ari ngombwa kugira ngo ibyagezweho byose byemerwe n’amategeko mpuzamahanga agenga ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu.

Mu gihe Somaliland iteremerwa nk’igihugu, ntishobora kuba umunyamuryango w’imiryango mpuzamahanga nka Loni cyangwa guhabwa inguzanyo n’ibigo by’imari mpuzamahanga nka Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari. Ibi biyibuza amahirwe yo kubona inkunga z’iterambere, gukurura ishoramari rituruka hanze, no kwinjira neza mu bucuruzi mpuzamahanga.

Kutemerwa mu mategeko mpuzamahanga bituma abashoramari b’abanyamahanga, kuko baba babona ibikorwa byabo bishobora kujya mu kaga bitewe n’uko baba bakorera ku butaka butishingiwe. Ibaye yemewe, byayifasha guteza imbere ibikorwa byayo by’ingirakamaro birimo icyambu cya Berbera kiri ku Nyanja y’Abahinde.

Nubwo Somaliland yagumanye umutekano ugereranyije no mu majyepfo ya Somalia, kuba itaremerwa bituma igorwa no kuba yakorana n’ibindi bihugu kugira ngo bishyireho ingamba zigenga zo kubungabunga umutekano wayo kurushaho.

Abdirashid Duale ni umwe mu bantu bazwi bo muri Somaliland. Ni we washinze Sosiyete ya Dahabshiil itanga serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga inakorera mu Rwanda.

Guverinoma ya Israel yemeje Somaliland nk'igihugu cyigenga
Perezida wa Somaliland yishimiye icyemezo Leta ya Israel yafashe, yibutsa ibyo babiharaniye mu myaka irenga 30 ishize
Icyambu cya Berbera ni umwe mu mitungo ikomeye Somaliland iba ishaka kwigengaho byuzuye
Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf, yamaganye icyemezo cyo kwemeza Somaliland nk'igihugu cyigenga
Leta ya Somalia yasabye abaturage gukomeza kunga ubumwe no kurengera ubusugire bw'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages