Aya masezerano agamije kwamamaza RDC binyuze muri siporo, guhugura no gushakisha abana b’Abanye-Congo bafite impano mu mupira w’amaguru. Icyakora, hashize umwaka ibikorwa byo gutoranya no guhugura abo bana bitaratangira nk’uko byari byateganyijwe.
Mu kiganiro cyabereye kuri Space ya X cyateguwe na Stanis Bujakera afatanyije na Japhet Toko, Budimbu yavuze ko uku gutinda kutatewe gusa n’uruhande rwa RDC.
Ati “Ni byo, twagize ubukererwe, ariko ikibabaje ni uko hari ibitaragenze neza bitari mu bushobozi bwacu. Turimo gushyiraho uburyo bwo kugaruza igihe cyatakaye kuko amafaranga yo kubona iyi serivisi yamaze kwishyurwa kandi izatangwa.”
Amasezerano RDC yagiranye na FC Barcelona ateganya ko buri mwaka abana 50 b’Abanye-Congo bajyanwa mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya La Masia, kugira ngo bahugurwe kandi bamenyere uburyo iyi kipe yo muri Espagne itegura abakinnyi bakiri bato.
Kubera ko abo mu mwaka wa mbere batagiye, Budimbu yavuze ko RDC iri kuganira na FC Barcelona kugira ngo mu mwaka wa kabiri hoherezwe abana 100, hagamijwe kugaruza igihe cyatakaye.
Yagize ati “Twari dufite uburenganzira bwo kohereza abana 50 b’Abanye-Congo buri mwaka muri La Masia. Turareba niba muri uyu mwaka wa kabiri twashobora kohereza 100 kugira ngo twishyure icyuho cyabaye. Turacyabiganiraho.”
Gahunda yo gutoranya abana bafite impano yagombaga gutangira ubwo Ikipe y’Igihugu ya RDC yari mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, yabanje kubera muri Maroc, ikomereza muri Mexique.
Minisitiri Budimbu yavuze ko iyo mikino yatwaye umwanya munini wa Minisiteri, cyane ko yashakaga kwikurikiranira ubwe ibikorwa byo gutoranya abana.
Yavuze ko ibyo byatumye igihe gitakara, ariko yizeza ko ibiganiro biri kuba na FC Barcelona na AS Monaco bizafasha gutangiza ibikorwa byari biteganyijwe muri uyu mwaka wa kabiri w’imikoranire.
Ikindi kibazo cyagaragaye ni icy’umwanya wagenewe kumenyekanisha umuco wa RDC muri Stade ya Camp Nou. Uwo mwanya wagombaga kuba uri mu gice cyo hasi cya stade, ariko kuvugurura Camp Nou byaratinze, bituma n’uyu mushinga udashyirwa mu bikorwa ku gihe.
Nubwo hakiri ibibazo byinshi, Budimbu yavuze ko ibiganiro n’amakipe yombi bikomeje kandi ko ibikenewe byinshi ku ruhande rwa RDC byamaze gutegurwa.
Ati “Ku ruhande rwanjye, byose byarateguwe. Hasigaye kunoza ibintu bike hamwe na FC Barcelona, nyuma tugakomeza.”
RDC yizeye ko iyi mikoranire izatanga umusaruro urenze kwamamaza igihugu, igafasha abana bafite impano kubona amahirwe yo guhugurwa mu mashuri akomeye no gutegurirwa gukina umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
RDC yabanje gusinyana amasezerano y’imikoranire na AS Monaco ku wa 24 Kamena 2025, ateganyijwe kugeza mu 2028. Aya masezerano agamije guteza imbere umupira w’amaguru muri RDC, gutegura impano z’abakiri bato no kwamamaza igihugu binyuze ku kirango cya “R.D. Congo, Cœur de l’Afrique” kigaragara ku myambaro y’iyi kipe.
Nyuma y’ukwezi kumwe, ku wa 30 Nyakanga 2025, RDC yasinyanye na FC Barcelona amasezerano y’imyaka ine, azageza mu mwaka w’imikino wa 2028/29. Yo agamije guteza imbere siporo n’umuco, guhugura abana b’Abanye-Congo no kubaka ’Maison de la RDC’ muri Spotify Camp Nou.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!