Iki kigo ni cyo giheruka kugura ibikorwa bya Heaven Holdings Ltd mu Rwanda birimo The Retreat, hoteli yamenyekanye cyane ubwo yakiraga Umwami Charles III mu ruzinduko aherukamo mu Rwanda mu 2022.
Hemingways Travel ni ikigo cy’ubukerarugendo n’ubucuruzi bw’ingendo cyashinzwe mu 1955 muri Kenya.
Kimaze imyaka 70 gitanga serivisi z’ubukerarugendo bwihariye, harimo gutegura ingendo z’abakozi (corporate travel), ibiruhuko byihariye, ndetse n’ubukerarugendo busanzwe mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko muri Kenya.
Mu kwezi kwa Kamena 2025, ni bwo Hemingways Hospitality, Sosiyete ikuriye Hemingways Travel, yaguze Heaven Holdings, ikigo cy’ubukerarugendo kizwiho ibikorwa nka The Retreat Hotel, Heaven Restaurant, Heaven Boutique Hotel.
Hemingways Travel kandi yashyizeho Hemingways Expeditions, ishami rishinzwe gutegura ingendo z’ubukerarugendo bwihariye (luxury destination management), rikaba rikorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba.
Iri shami rishobora kuzajya rifasha muri serivisi zo gutegura ingendo z’abakerarugendo, harimo gusura ingagi mu Birunga, gutembera mu ishyamba rya Nyungwe, gusura umujyi wa Kigali, ndetse no gutembera ku kiyaga cya Kivu, Pariki y’Akagera n’ahandi
Ubwo yizihizaga Isabukuru y’Imyaka 70, Umuyobozi Mukuru wa Hemingways Travel, Dr. Joseph Kithitu, yavuze ko hari kwimakazwa uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga rya AI mu gucunga no gutegura ingendo, ariko ikomeza guha agaciro itangwa rya serivisi.
Yashimangiye ko urugendo rw’imyaka 70 rwari rugamije kubaka icyizere no guhaza ibyifuzo by’abakiliya babo kandi ko ikomeje kwagura ibikorwa byayo.
Ati “Mu gihe turi kureba imbere, tubona amahirwe menshi muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Afurika muri rusange, turi gushora imari mu Karere no mu ikoranabuhanga mu kunoza ibijyanye no gutegura ingendo.”
Mu myaka 70 ishize, Hemingways Travel yamenyekanye ku gutanga serivisi nziza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!