Ni diamant ipima carat 442, yavumbuwe mu kirombe cya Letseng muri Lesotho. Carat ni igipimo gito bapimisha diamant.
Kubona ibuye ringana rityo ntibisanzwe, ndetse ryitezweho gukurura abashoramari banini bagura aya mabuye.
Uruganda rw’ubucuruzi bwa diamant rwashegeshwe bikomeye na Coronavirus, kuko inganda zikora imitako n’ibindi bikoresho zahagaritse ibikorwa ndetse igihugu cy’u Buhinde, gisanzwe ari isoko rinini cyane ry’amabuye y’agaciro, gifunga ibikorwa by’inganda nyinshi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Ibi byatumye ibigo bicuruza diamant nyinshi nka De Beers na Alrosa PJSC y’Abarusiya bigabanya ingano ya diamant byacuruzaga.
Ikirombe cya Letseng kizwi cyane mu kugira amabuye meza cyane y’agaciro, ndetse si ubwa mbere aka gace kavumbuwemo ibuye rihenze kuko no mu myaka ibiri ishize, havumbuwe diamant ipima carat 910, ifite agaciro k’arenga miliyari 38 Frw.
Umuyobozi wa Gem Diamonds Ltd, Clifford Elphick, yavuze ko “kuvumbura diamant ifite carat 442, rimwe muri diamant nini zivumbuwe uyu mwaka, ni ibirushaho kwerekana ubushobozi bw’ikirombe cya Letseng ndetse n’ubwa Gem diamonds bwo gukomeza gushaka diamant nini kandi zifite agaciro”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!