Hategerejwe umwanzuro ku bujurire bwa Bosco Ntaganda

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi, kuri uyu wa Gatatu ruratangaza umwanzuro ku bujurire bwa Bosco Ntaganda wahamijwe ibyaha 18 by’intambara yakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yari Umuyobozi w’Umutwe w’Inyeshyamba wa UPC.

Kuva ku wa 12 Ukwakira 2020 kugeza uyu munsi ku wa 14 Ukwakira, Akanama k’ubujurire ka ICC kari gusesengura ingingo zikubiye mu bujurire bwa Bosco Ntaganda uhakana ibyaha yahamijwe agasaba ko igihano cy’igifungo yahawe gikurwaho.

Ku wa 7 Ugushyingo 2019 nibwo Ntaganda yahamijwe ibyaha 18 by’intambara birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi, kwinjiza abana mu gisirikare, gutuma abantu bavanwa mu byabo n’ibindi byakorewe muri RDC ubwo yayoboraga UPC, akatirwa igifungo cy’imyaka 30 ukuyemo iyo yari yarafunzwe kuva 22 Werurwe 2013. Ntaganda yahise ajuririra uyu mwanzuro.

Ntaganda mu 2013 yahungiye muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda asaba gushyikirizwa ubutabera dore ko yashakishwaga ku byaha ashinjwa ndetse ahita ajyanwa i La Haye mu Buholandi aho yaburanishirijwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .