00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashyizweho gahunda yo kurengera urusobe rw’imboga zikomeje kuzimira muri Afurika

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 2 September 2024 saa 10:27
Yasuwe :

Uribuka kera tujya kwiga? Ntiwashoboraga kugera ku ishuri utabonye igikakarubamba n’ibindi bimera byinshi, birimo imboga, imbuto n’ibihingwa byimejeje ku nzira. Ariko se ubu wabisanga he?

Bimwe bisigaye mu murima gusa, ibindi mu mashyamba kandi hari n’ibindi byinshi byazimiye nyamara ari ibihingwa byagiraga intungamubiri, bigafasha Abanyafurika kubona indyo yuzuye kandi yoroshye gutunganya.

Ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ni imwe mu mpamvu yatumye uru rusobe rw’imboga muri Afurika ruburirwa irengero, gusa si ibyo gusa, uburangare no kutazitaho ni indi mpamvu yatumye zizimira, kabone nubwo hariho gahunda nk’akarima k’igikoni ubundi zakabaye ziturinda kuzabura izo mboga.

Ikibabaje ni uko izo mboga gakondo tuzibura ntacyo tuzisimbuza, kuko nibura 57% by’Abanyafurika bose badafite ubushobozi butuma babona indyo yuzuye.

Icyakora n’aho mu murima wakazisanze, umusaruro wazo ni muke cyane kuko ubusanzwe hegitari yakabonetseho umusaruro uri hagati ya toni 25 na 45, nyamara muri Afurika tukaba dufite impuzandengo ya toni 10 gusa, na zo hafi kimwe cya kabiri kikangirikira mu gusarura no kugeza umusaruro ku isoko.

Ibi byose bibaho nyamara ubushakashatsi bw’Umuryango w’Abibumbye ku Iterambere rirambye bugaragaza ko Afurika iramutse ibashije kwita ku mboga, byagira uruhare mu kugabanya ikibazo cy’inzara yugarije 20% by’Abanyafurika bose.

Ibi biterwa n’uko imboga karemano za Afurika, izi tuvuga ziri gukendera, usanga zifite intungamubiri zidasanzwe ndetse yewe, nk’uko byagarutsweho na Songnibe N’Danikou, umushakashatsi ku bijyanye n’urusobe rw’ibiribwa muri Afurika, uri i Kigali mu Nama Nyafurika yiga ku biribwa, kongera umubare w’imboga turya, byadufasha guhangana n’indwara zirimo izitandura ziri kwiyongera cyane muri Afurika.

Izi ndwara, zirimo nka diabete na kanseri, zitwara Afurika arenga miliyari 25$ mu kuzitaho, birimo no kuzivuza, amafaranga yagabanuka cyane mu gihe ibihugu bya Afurika byashyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi bw’imboga, dore ko ari na rwo rwego rufite amahirwe yo gutanga akazi kenshi ku Banyafurika bakora mu rwego rw’ubuhinzi muri rusange.

Ubushakashatsi bwakozwe na Global Nutrition mu 2022, bwagaragaje ko muri Afurika y’Iburengerazuba, abantu barenga ibihumbi 50 bishwe n’indwara zirimo umutima na kanseri, ariko zaratijwe umurindi no kudafata amafunguro arimo imboga zihagije.

Hatangijwe gahunda igamije kuzamura umusaruro w’imboga

Mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo tumaze kurebera hamwe, i Kigali hatangirijwe gahunda igamije kuzamura urusobe rw’imboga muri Afurika, izwi nka ‘Africa Vegetable and Biodiversity Rescue Plan.’

Ni gahunda izagirwamo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo inzego za leta n’iz’abikorera, ikazamara imyaka 10. Muri icyo gihe, hazakorwa ubushakashatsi ku moko y’imboga muri Afurika, hanakorwe ubushakashatsi ku buryo bwo kuzibungabunga, hakorwe imbuto zazo zifite ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ibindi.

Ibi bizatuma Abanyafurika batarya gusa indyo zimwe zisa, kuko usanga umuceri, ibigori n’ingano byihariye 60% by’ibiryo biribwa n’Abanyafurika kandi nk’ingano, hejuru ya 80% by’izikoreshwa zigatumizwa mu mahanga.

Umuyobozi w’Umuryango World Vegetable, Dr. Marco Wopereis, yavuze ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa binyuze mu gufasha abahinzi muri Afurika kubona imbuto nziza kandi z’indobanure, zishobora kwihanganira ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere, bityo babone umusaruro bifuza.

Yavuze ko “Igihe kigeze kugira ngo dushyire imbaraga mu bushakashatsi bwacu kandi duteze imbere imboga kuko zigira ingaruka nziza ku buzima, kandi tukaba dufite ubushobozi bwo kuzitunganyiriza muri Afurika.”

Mu bigomba gukorwa harimo gukusanya nibura miliyoni 125$ zizashorwa mu bikorwa birimo ubushakashatsi bw’imbuto z’imboga zo muri Afurika, uburyo bwo kuzibika, uburyo bwo kuzitubura no kuzigeza ku bahinzi ndetse n’uburyo bwo kuzigeza ku masoko.

Ibi bizafasha Afurika guhangana n‘igabanuka rya 50% ry’ubukungu bwayo, ibyabaho mu gihe yaramuka ikomeje gukerensa izimira ry’urusobe rw’ibinyabuzima birimo n’ibiribwa.

Dr. Maarten van Zonneveld ukora mu Ishami rishinzwe gutubura imbuto muri World Vegetable Center, yashimangiye ko Afurika “Ifite amahirwe yo kubyaza umusaruro ubukungu ifite mu butaka, binyuze mu guteza imbere imbuto z’indobanure zikenewe mu rwego rwo kongera umusaruro w’imboga ziboneka kuri uyu Mugabane.”

Yashimangiye ko ibihe tugezemo, Afurika ikwiriye gushyira imbaraga mu bijyanye no gukora imbuto zishobora kwihanganira ibibazo uyu Mugabane uri guhura na byo birimo ihindagurika ry’ikirere.

Byitezwe ko mu gihe iyi gahunda yashyirwa mu bikorwa uko biteganyijwe, agaciro k’umusaruro wayo kaba gakubye inshuro 20 amafaranga yashowemo, ibyumvikanisha akamaro kayo.

Muri rusange, Afurika ibarurwamo amoko y’ibimera arenga ibihumbi 30, agera ku bihumbi birindwi muri yo akaba ashobora kuribwa, harimo imboga n’imbuto.

Icyakora ikibabaje ni uko amako 20 y’ibyo biribwa ari yo yonyine agaburira hejuru ya 90% by’Abanyafurika, ibi bigatuma batabona intungamubiri nyinshi ziri mu yandi moko badakunze kurya.

Umuyobozi w’Umuryango World Vegetable, Dr. Marco Wopereis, yavuze ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa binyuze mu gufasha abahinzi muri Afurika kubona imbuto nziza kandi z’indobanure, zishobora kwihanganira ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere, bityo babone umusaruro bifuza
Dr Maarten van Zonneveld ukora mu Ishami rishinzwe gutubura imbuto muri World Vegetable Center, yashimangiye ko Afurika ifite amahirwe yo kubyaza umusaruro ubukungu ifite mu butaka, binyuze mu guteza imbuto z’indobanure zikenewe mu rwego rwo kongera umusaruro w’imboga ziboneka kuri uyu Mugabane
Iyi nama yitabiriwe n'abafite aho bahurira n'urwego rw'ubuhinzi muri Afurika barimo abashakashatsi n'abashoramari
Guteza imbere imbuto zihingwa muri Afurika ni ingingo iri gushyirwamo imbaraga
Hashyizweho gahunda yo kurengera urusobe rw’imboga zo muri Afurika zigeramiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .