00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haribazwa abazasimbura ingabo za Congo muri Centrafrique

Yanditswe na

Robert Musafiri

Kuya 14 January 2016 saa 08:50
Yasuwe :

Nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye utangaje ko utazongerera amasezerano ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, ubu hatangiye kwibazwa abazasimbura izi ngabo zigera kuri 850.

Tariki 8 Mutarama 2016, Umuryango w’Abibumbye wavuze ko amasezerano ufitanye na Leta ya Congo ku ngabo zayo 850 ziri mu butumwa bw’amahoro atazongerwa kubera ko izi ngabo hari ibyo zitujuje haba mu buryo bw’ibikoresho ndetse no mu buryo bw’umwuga.

Iki cyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyatumye hibazwa igihugu cyiteguye kohereza ingabo zo kuziba icyuho kizaba gisizwe n’izi ngabo dore ko zikenewe byihuse nk’uko umwe mu bayobozi bakuru muri Loni yabitangarije Jeune Afrique.

Ibihugu bitandukanye byatangiye gutekerezwa ko bizatanga ingabo zizasimbura iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dore ko n’umutekano utaragaruka bikwiye muri Centrafrique. Mu bihugu biri kuvugwa cyane kuba byahita byohereza ingabo harimo Mauritanie ariko bikavugwa ko nayo ifite urugamba rutoroshye rwo guhangana n’imitwe igendera ku mahame y’idini ya Islam ishobora kuyihungabanyiriza umutekano.

Congo ntiyemeranya na Loni ku bishinjwa ingabo zayo

Nyuma y’icyemezo cya Loni cyo guhagarika gukorana n’ingabo za Congo mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, abaturage bamwe batangiye kuvuga ko iki ari igisebo gikomeye ku ngabo zabo ndetse ko bakeneye ibisobanuro.

Leta ya Congo ntacyo iratangaza kuri iki cyemezo cyafatiwe ingabo zayo zari muri Centrafrique kuva muri 2013.

Ariko, umwe mu basirikare bakuru ba Congo yavuze ko bohereje ibimenyetso binyomoza ibyashingiweho hahagarikwa amasezerano bari bafitanye n’Umuryango w’Abibumbye.

Avuga ko batumije ibikoresho bijyanye n’ibisabwa na Loni ndetse ko bizabageraho mu mezi atandatu aho kuba 24 nk’uko raporo y’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro muri Loni Hervé Ladsous yari yabigaragaje.

Loni ivuga ko itazongerera ingabo za Congo amasezerano kubera ibikoresho n'ubunyamwuga bidahagije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages