00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamenyekanye itariki y’amatora ya Perezida muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 October 2025 saa 09:48
Yasuwe :

Komisiyo y’amatora muri Uganda yatangaje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, azaba ku wa 15 Mutarama 2026.

Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 21 Ukwakira 2025, nyuma y’aho byari bisanzwe bizwi ko aya matora azaba muri Mutarama 2026, ariko hataratangazwa itariki.

Kugeza ubu Perezida Yoweri Kaguta Museveni yongeye kugirirwa icyizere n’ishyaka rya National Resistance Movement rimutangaho umukandida, ndetse yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza.

Nk’uko byagenze mu matora yo mu 2021, byitezwe ko Robert Kyagulanyi ari we uzongera guhatana na Perezida Museveni.

Usibye abo bombi, abandi bakandida batandatu bahagarariye amashyaka mato nabo bazahatana muri ayo matora y’Umukuru w’Igihugu.

Abaturage kandi bazanatora n’abadepite bashya bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Museveni yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu
Robert Kyagulanyi ni umwe mu bazahatana na Museveni muri aya matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages