Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 21 Ukwakira 2025, nyuma y’aho byari bisanzwe bizwi ko aya matora azaba muri Mutarama 2026, ariko hataratangazwa itariki.
Kugeza ubu Perezida Yoweri Kaguta Museveni yongeye kugirirwa icyizere n’ishyaka rya National Resistance Movement rimutangaho umukandida, ndetse yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Nk’uko byagenze mu matora yo mu 2021, byitezwe ko Robert Kyagulanyi ari we uzongera guhatana na Perezida Museveni.
Usibye abo bombi, abandi bakandida batandatu bahagarariye amashyaka mato nabo bazahatana muri ayo matora y’Umukuru w’Igihugu.
Abaturage kandi bazanatora n’abadepite bashya bagize Inteko Ishinga Amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!