Ngusa Samike yavuze ko kandi Magufuli wari usanzwe ari umuyoboke wa Kiliziya Gatolika mbere yo gupfa yahawe isakaramentu ry’Ugusigwa kw’abarwayi, risanzwe rihabwa abayoboke b’iri dini barembye cyane ku buryo ibyago byo gupfa biba biri hejuru.
The Citizen yatangaje ko iri sakaramentu yarihawe na Arikiyesikopi wa Dar es Salaam, Polycarp Cardinal Pengo, ariherewe mu maso ya padiri mukuru wa Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Petero, Alister Makubi na Sheikh, Abubakar Zubeir.
Uretse kwita ku nshingano z’umukuru w’igihugu, Dr Magufuli azwi nk’umuntu wakundaga gusenga cyane ndetse mu mbwirwaruhame ze zitandukanye ntahweme kugaragaza ko ari umwemeramana wamaramaje.
Ku basanzwe bamuzi bemeza ko iyo yabaga ari muri Dar es Salaam byagoranaga ko yasiba Misa. Yasengeraga muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Petero ari naho Misa yo kumusezeraho yabereye.
Inkuru y’urupfu rwa Magufuli yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2021. Perezida Samia Suluhu icyo gihe wari ukiri Visi Perezida yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 61 yazize uburwayi bw’umutima.
Mu mpereza z’iki cyumweru habaye ibikorwa bitandukanye byo gusezera kuri uyu mugabo, bikaba biteganyijwe ko azashyingurwa mu gace avukamo ka Chato ku wa 25 Werurwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!