BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko benshi mu bari gutambutsa iyi ‘video’ bari kwibeshya bakavuga ko yafatiwe muri Nigeria mu gace ka Kebbi.
Ukuri ni uko aya mashusho yafatiwe kuri rimwe mu mashuri yo mu mujyi wa Buea ukoresha ururimi rw’Igifaransa usanzwe urangwamo ibibazo by’umutekano muke muri Cameroun.
Muri iyi ‘video’ harimo abana b’abanyeshuri bagera muri 13 mu mpuzankano z’ubururu. Aba bitwaje intwaro nkuko amashusho akomeza abigaragaza, baba bari gutera abanyeshuri ubwoba.
Barasa hejuru no hasi, bagategeka aba banyeshuri “gukuramo imyenda” banababwira ko utababyubahiriza ari buraswe agapfa.
BB yatangaje ko ibi byabaye tariki ya 22 Mutarama 2022.
Aba bitwaje intwaro bari mu nyeshyamba zo muri Cameroun zishaka ko iki gihugu kigabanywamo ibice bibiri, hakabaho igikoresha Icyongereza n’ikindi gikoresha Igifaransa.
Guverinoma ya Cameroun yatangaje ko nta munyeshuri wakomerekejwe n’izo nyeshyamba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!