Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Dar es Salaam ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2025, Umuvugizi wa Guverinoma, Gerson Msigwa, yavuze ko inkuru ya CNN inyuranyije n’amahame y’itangazamakuru ry’umwuga.
Ati “Ibyakozwe na CNN ndetse n’iby’ibindi binyamakuru nka BBC, Al-Jazeera na Deutsche Welle si byo. Ntibijyanye n’amahame n’imikorere y’itangazamakuru. Ni ihonyora ryakozwe ku bushake.”
Yasabye ibinyamakuru mpuzamahanga kwirinda kwivanga mu iperereza riri gukorwa ku mihanganire yakurikiye amatora, cyane ko Perezida Samia Suluhu Hassan yashyizeho Komisiyo yigenga igomba kumenyekanisha ukuri kw’ibyabaye.
Ati “Niba hari ikinyamakuru gifite ibimenyetso cyabonye mu bushakashatsi cyakoze, kigomba kubishyikiriza komisiyo, si ukujya kubitangaza mu buryo bushyira igihugu mu rujijjo.”
Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri Minisiteri y’Itangazamakuru itangaje ko guverinoma ikiri gusuzuma ibyatangajwe na CNN.
Iyi nkuru ya CNN yaciye igikuba yagizwemo uruhare n’umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, igaragaza ko imyigaragambyo yo muri Tanzania yaguyemo abantu benshi, ndetse ko barashwe na polisi.
Igaragaza kandi ko mu rwego rwo guhisha ibimenyetso muri Dar es Salaam hashyizwe imva rusange zajugunywemo abaguye muri iyi myigaragambyo.
Madowo avuga ko yagerageje kuvugisha uruhande rwa Guverinoma ya Tanzania ariko rurabyanga.
Yanagarutse ku bitaro byuzuye imirambo i Dar es Salaam no muri Mwanza, ndetse ishidikanya ku mubare nyawo w’abaguye muri ibyo bikorwa.
Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko izasohora itangazo ryemewe nyuma yo gusoza isesengura kuri iyo nkuru no kunoza ishusho y’ibiyivugwaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!