Ubwo amasezerano y’amahoro yasinywaga mu 2018, hashyizweho guverinoma y’inzibacyuho yagombaga gushyiraho itegeko nshinga ry’iki gihugu.
Ni nayo yagombaga gutegura amatora bitarenze 2023, nyamara iyi myaka yose ishize nta na kimwe gikozwe.
Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri muri Sudani y’Epfo, Martin Elia Lomuro, yatangaje ko guverinoma y’inzibacyuho yongerewe indi myaka ibiri, kugira ngo ibashe gukuraho imbogamizi zigihari mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Salva Kiir na Riek Machar mu 2018, ubwo imirwano yari imaze hafi imyaka itanu ibashyamiranyije yageraga ku iherezo.
Minisitiri Lomuro yagize ati "Kubw’ibyo, hafashwe undi murongo ngenderwaho."
Iki cyemezo ariko cyatewe utwatsi n’ibihugu bya Leta Zunze ubumwe za Amerika, u Bwongereza na Norvège, ari nabyo byafashije mu guhosha iyi mirwano no gusinya amasezerano y’amahoro.
Ibi bihugu bivuga ko bitigeze bigishwa inama, ndetse ko bititeguye gushyigikira iki gihugu haba mu byo kongerera igihe guverinoma y’inzibacyuho no gufata undi murongo ngenderwaho.
Sudani y’Epfo ni cyo gihugu gito mu myaka muri Afurika kuko cyabonye ubwigenge mu 2011, ndetse kiri mu bihugu bikennye cyane mu isi kubera kwibasirwa n’imvuru n’imirwano bya hato na hato, ibiza n’inzara.
Ubuyobozi bwacyo bwakunze gutungwa agatoki n’Umuryango w’Abibumbye mu gushoza no kwenyegeza imvururu, gutsikamira ubwigenge bwa politiki no kwigwizaho imitungo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!