Kwiga ishyirwaho rya Leta imwe ihuriweho n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), ntibikiri iby’ibanze bizaganirwaho n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango mu nama iteganijwe ku ya 20 Gashyantare 2015 i Nairobi.
Uyu mushinga wahigitswe no kwiga uburyo buboneye bwo gutera inkunga imishinga y’ibanze y’iterambere ihuje ibihugu bigize (EAC), mu gihe gushyiraho Leta imwe wari umushinga uhatse iyindi mu nama yagombaga guhuriza aba bakuru b’ibihugu n’ubundi muri Kenya mu Gushyingo kwa 2014, igasubikwa bitewe n’uburwayi bwa Perezida Kikwete wa Tanzaniya.
Gusubika umushinga ariko, ntibyakiriwe neza na Uganda, yagaragaje ubushake bwinshi ikaba yaranamaze kwemeza byinshi bikubiye muri uyu mushinga.
Ariko U Burundi, Kenya, u Rwanda na Tanzaniya byose biracyasaba igihe gihagije ngo binononsore neza iby’uyu mushinga bivugwa ko washyirwa mu bikorwa mu myaka 10 iri imbere.
Abaganiriye na The EastAfrican bayitangarije ko n’ubwo ingingo nyamukuru y’inama yahinduwe, Uganda yo yakomeje gusaba ko hakihutishwa ishyirwaho rya Leta imwe, dore ko yo yamaze kwemeza uyu mushinga ukaba utegereje gutangwa ngo wemezwe n’abaperezida b’ibihugu bigize EAC.
Bamwe mu badepite b’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), babwiye iki kinyamakuru ko gushyiraho leta imwe bitihutirwa, ngo igikenewe n’ibikorwa byazafasha iyi leta gukomera.
Iyi nama iri imbere iziga uburyo bwo gutera inkunga imishinga ihuriweho n’ibihugu bya EAC, aho kuva mu 2012, hakiganirwa uburyo bungana bwo gutera inkunga imishinga ibi bihugu bihuriyeho. Imishinga abaterankunga batangamo 72% by’ingeno y’imari.



















TANGA IGITEKEREZO