Muri Nzeri 2025 hateganyijwe ko miri Guinée-Conakry hazaba amatora ya referendumu ku itegeko nshinga rishya.
Iteka rya Perezida Mamadi Doumbouya ryo ku wa 23 Kanama, ribuza amashyaka nka RGP rya Alpha Conde, UDFG ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Cellou Dalein Diallo, na PRP kutagaragara mu bikorwa byose bya politiki mu minsi 90.
Iri teka rivuga ko “aya mashyaka ntiyubahirije ibyo ategetswe.”
Itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu ku wa 22 Kanama 2025, rivuga ko kumenyekanisha umushinga w’itegeko nshinga rishya bizageza ku wa 31 Kanama 2025.
Kuva ku wa Gatanu, amashyaka yose yari yemerewe kugaragaza impinduka yifuza ko zashyirwa mu itegeko nshinga rishya, mu gihe amatora ya referendumu azaba ku wa 21 Nzeri 2025.
Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yagiye arwanya yivuye inyuma itora ku itegeko nshinga rishya ryateguwe na Perezida Doumbouya, wagiye ku butegetsi mu 2021 ahiritse Alpha Conde.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!