00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée-Conakry: Perezida Doumbouya yahagaritse amashyaka atatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2025 saa 08:56
Yasuwe :

Perezida wa Guinée-Conakry Mamadi Doumbouya yahagaritse amashyaka atatu atavuga rumwe n’ubutegetsi arimo n’iry’uwahoze ari Perezida Alpha Conde.

Muri Nzeri 2025 hateganyijwe ko miri Guinée-Conakry hazaba amatora ya referendumu ku itegeko nshinga rishya.

Iteka rya Perezida Mamadi Doumbouya ryo ku wa 23 Kanama, ribuza amashyaka nka RGP rya Alpha Conde, UDFG ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Cellou Dalein Diallo, na PRP kutagaragara mu bikorwa byose bya politiki mu minsi 90.

Iri teka rivuga ko “aya mashyaka ntiyubahirije ibyo ategetswe.”

Itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu ku wa 22 Kanama 2025, rivuga ko kumenyekanisha umushinga w’itegeko nshinga rishya bizageza ku wa 31 Kanama 2025.

Kuva ku wa Gatanu, amashyaka yose yari yemerewe kugaragaza impinduka yifuza ko zashyirwa mu itegeko nshinga rishya, mu gihe amatora ya referendumu azaba ku wa 21 Nzeri 2025.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yagiye arwanya yivuye inyuma itora ku itegeko nshinga rishya ryateguwe na Perezida Doumbouya, wagiye ku butegetsi mu 2021 ahiritse Alpha Conde.

Perezida Doumbouya yahagaritse amashyaka atatu atavuga rumwe n'ubutegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages