Abandi bantu 22 bakomeretse, barimo batandatu bakomeretse bikomeye. Byabaye ahagana Saa Munani zo muri iki gihugu ku wa 23 Kanama 2026 bibera mu Murwa Mukuru Conakry.
Mu itangazo Guverinoma ya Guinée yavuze ko hashyizweho abantu benshi barimo n’ingabo kugira ngo bakomeze ibikorwa byo gushakisha ababa barokotse.
Ni ikibazo cyatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryabanje.
Umugore umwe yabwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko abana be batanu bose bahitanywe n’iyi mpanuka. Hari impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Nyuma yaho, abashinzwe ubutabazi bagaragaye bakoresha imashini zicukura mu myanda yasandaye, bashakisha ababa bakiri bazima, mu gihe abaturage bo muri ako gace bari bateraniye hafi aho.
Minisitiri w’Intebe wa Guinée, Mamadou Oury Bah, yasuye aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo arebe uko ibintu bihagaze ndetse anagenzure uko ibikorwa byo gushakisha no gutabara biri kugenda.
Umuyobozi w’abaturage bo muri ako gace, Lancine Sylla, yari yabwiye AFP ko abantu benshi bashobora kuba bahitanywe n’iyi mpanuka.
Si ubwa mbere impanuka nk’iyi ibaye kuko mu 2017 na bwo kuri iki kimoteri habereye impanuka aho ikindi kirundo cy’imyanda cyasenyutse kigahitana abantu 10.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!