00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée Conakry: Impanuka y’imyanda yahitanye abantu 30

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2026 saa 10:38
Yasuwe :

Muri Guinée Conakry habaye impanuka ikomeye aho ikirundo cy’imyanda cyaguye ku nzu zari zicyegereye, gihitana abantu 30 ndetse bikekwa ko uyu mubare ushobora kwiyongera.

Abandi bantu 22 bakomeretse, barimo batandatu bakomeretse bikomeye. Byabaye ahagana Saa Munani zo muri iki gihugu ku wa 23 Kanama 2026 bibera mu Murwa Mukuru Conakry.

Mu itangazo Guverinoma ya Guinée yavuze ko hashyizweho abantu benshi barimo n’ingabo kugira ngo bakomeze ibikorwa byo gushakisha ababa barokotse.

Ni ikibazo cyatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryabanje.

Umugore umwe yabwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko abana be batanu bose bahitanywe n’iyi mpanuka. Hari impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Nyuma yaho, abashinzwe ubutabazi bagaragaye bakoresha imashini zicukura mu myanda yasandaye, bashakisha ababa bakiri bazima, mu gihe abaturage bo muri ako gace bari bateraniye hafi aho.

Minisitiri w’Intebe wa Guinée, Mamadou Oury Bah, yasuye aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo arebe uko ibintu bihagaze ndetse anagenzure uko ibikorwa byo gushakisha no gutabara biri kugenda.

Umuyobozi w’abaturage bo muri ako gace, Lancine Sylla, yari yabwiye AFP ko abantu benshi bashobora kuba bahitanywe n’iyi mpanuka.

Si ubwa mbere impanuka nk’iyi ibaye kuko mu 2017 na bwo kuri iki kimoteri habereye impanuka aho ikindi kirundo cy’imyanda cyasenyutse kigahitana abantu 10.

Muri Guinée Conakry, impanuka y'imyanda yahitanye abantu 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages