00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée Conakry: Amashyaka menshi yasheshwe, andi arahagarikwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 October 2024 saa 03:02
Yasuwe :

Hejuru ya kimwe cya kabiri cy’amashyaka yari asanzwe muri Guinée Conakry yasheshwe andi arahagarikwa, nyuma y’isuzuma ryakozwe mu minsi ishize rikagaragaza ibibazo by’imiyoborere.

Mu mashyaka 174 yakorewe isuzuma, asaga 50 yahagaritswe naho andi 50 aracyagenzurwa. Bimwe mu bibazo basanzemo harimo kuba yarashinzwe binyuranye n’amategeko no kuba nta mabwiriza ayagenga afite, kutagira inkomoko y’umutungo izwi no kugira icyerecyezo kivangavanze.

Amashyaka yahagaritswe yahawe amezi atatu yo gukosora ibyo atakoze neza, akabone gukomorerwa.

Mu mashyaka yahagaritswe harimo irya Alpha Condé wahoze ari Perezida n’abandi batavuga rumwe na Leta bazwi nka Cellou Alain na Sidya Touré.

Hari abavuze ko ari uburyo Mamadi Doumbouya uyoboye igihugu mu nzibacyuho ari gukoresha, ngo abashoboraga kuzamubangamira mu matora bigizwe ku ruhande.

Amashyaka yasheshwe amenshi ashinjwa gukora binyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages