00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée: Amafaranga mu mabanki arabona umugabo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 April 2026 saa 09:45
Yasuwe :

Abaturage bo muri Guinée-Conakry batangaje ko bamaze igihe kinini bajya kubikuza amafaranga mu mabanki n’ahandi hatangirwa serivisi z’imari bakayabura cyangwa bakayabona bigoranye, nyamara kuyabitsa byo byihuta.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko iki kibazo kimaze amezi menshi ariko ko cyafashe indi ntera mu byumweru bishize, kuko kugira ngo ubikuze amafaranga make na byo bisaba gutonda imirongo miremire kuri banki cyangwa kwitabaza abatanga serivisi za ‘Mobile Money’.

Umuturage witwa Yao yagize ati “Rimwe na rimwe, iyo ugiye kubikuza amafaranga kuri Orange Money, umucuruzi akubwira byeruye ko nta mafaranga ahari. Iyo ushaka kubitsa, bakira amafaranga yawe. Twumva ari bo kibazo kandi batuma twumva ko no kuri banki badashobora kuguha amafaranga.”

Umucuruzi witwa Alpha Oumar Diallo yatangaje ko akora uko ashoboye kugira ngo afashe abakiliya be kubona amafaranga kuko yatangiye gutanga serivisi za ‘Orange Money’, ariko ko bigoye cyane muri iki gihe.

Alpha yagize ati “Amafaranga make mpabwa n’abakiliya ni yo nifashisha mu kubabikurira kugira ngo banyurwe. Kubera ko bigoye. Abantu baza bahangayitse, bashaka amafaranga, bakayabura, biba bigoye.”

Impamvu y’ibura ry’amafaranga muri iki gihugu ntiramenyekana. Leta ya Guinée yijeje abaturage ko izakemura iki kibazo ariko baracyategereje.

Abaturage ba Guinée bagaragaza ko kubona amafaranga muri banki muri iki gihe bisa n'ibidashoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages