Ibi bibaye nyuma y’igihe gito bamwe mu baturage ba Guinea bamaganye icyemezo cya Perezida wayoboraga iki gihugu, Alpha Condé cyo kwiyamamariza kuyobora manda ya gatatu, gusa akaba yaraje kugishyira mu bikorwa akitabira amatora.
Cellou Dalein Diallo, wari Minisitiri w’intebe muri iki gihugu, wiyamamaje mu matora yabaye kuwa 18 Ukwakira uyu mwaka, yabwiye abanyamakuru ko yatsinze amatora anakora ibirori byo kwizihiza intsinzi.
Ibi yabitangaje mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa aho biteganijwe ko bizatangazwa kuri uyu wa Gatatu , cyane ko ibikorwa byo kubarura amajwi bitararangira.
Komisiyo y’amatora yasabye abantu kutizera ibyo Diallo yatangaje, kuko ibyavuye mu matora bitaratangazwa.
Umukandida uzatsinda aya matora asabwa kuzaba afite amajwi arenga 50%, bitaba ibyo akazasubirwamo kuwa 24 Ugushyingo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!