Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD) iratangaza ko gufunga inzira zacagamo amafaranga yoherezwaga muri Somaliya, bizayigiraho ikibazo gikomeye kirimo guhungabana ku bukungu bwayo ku buryo bukomeye, no ku baturage bayo.
Ibi bibaye nyuma y’uko sosiyete ya Barclays yafashe gahunda zo gufunga inzira zose zacagamo amafaranga yoherezwa muri Somaliya, ivuga ko ashobora kuba yohererejwe imitwe y’iterabwoba.
Donald Kaberuka, Umuyobozi wa Banki Nyafurika y’Iterambere (BAD), yatangaje ko gufunga aya mayira bizateza ikibazo gikomeye iki gihugu, by’umwihariko ku bagituye. Aha akaba yasabye sosiyete ya Barclays kwisubiraho ku mugambi yafashe wo gufunga izo nzira.
Si we wenyine wasabye ko izi nzira zafungurwa, kuko na Minisitiri ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza, Rushanara Ali na we yasabye ko izi nzira zafungurwa, ariko aya masosiyete agakomeza gukurikirana iyoherezwa ry’amafaranga aza muri iki gihugu.
Raporo ya Loni mu ishami ryawo ryita ku buhinzi no kwihaza mu biribwa, utangaza ko amafaranga azinjira mu nzira zitari zo aruta ayagombye kwinjira muri icyo gihugu, atanzwe n’imiryango mpuzamahanga.
Umuryango wa Oxfam ukorera muri Amerika, watangaje ko gufunga inzira zicishwamo aya maafranga bizatera igihombo kidasanzwe kuri Somaliya mu minsi iri imbere.
Iri fungwa kandi rizatuma ubukungu bw’igihugu bugwa. Nyamara ngo n’ubwo zafunzwe, izi nzira ntizizabuza aya mafranga kugera muri iki gihugu, biciye mu nzira zitemewe.
Ibi bizanatuma ateza ibibazo bikomeye birimo gusubiza iki gihugu inyuma haba mu nzira y’amahoro, umutekano n’iterambere rirambye.



















TANGA IGITEKEREZO