Ingabo za SADC zageze muri RDC mu Ukubonza 2023 zigiye gufasha FARDC kurwanya umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bubuza uburenganzira Abanyamulenge n’Abatutsi bo muri RDC, kugeza bishwe cyangwa bagahunga.
Izi ngabo zagezeyo zirarwana ariko nyuma y’umwaka, by’umwihariko muri Mutarama 2025 M23 yazigoteye zose muri Sake na Goma mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka.
Icyajyanye ingabo za SAMIDRC muri Congo nticyavuzweho rumwe kuko hari abashinje ibihugu byabohereje kujya gushakayo amabuye y’agaciro. Ku wa 13 Werurwe 2025 abakuru b’ibihugu bigize SADC bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bwabo
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 4 Gicurasi 2025, Gen Maphwanya yavuze ko ingabo za SAMIDRC zizava i Goma n’ibikoresho byazo bizanyura ku butaka bw’u Rwanda bigere muri Tanzania.
Ati “Iyo gahunda yatangiye ku wa 29 Mata 2025, aho twatangiriye ku modoka 13 nk’itsinda ry’ibanze ryarimo abantu 57 ubu bamaze kugera mu gace ingabo zose zizahurizwamo, bategurira abandi ngo na bo baze.”
Yavuze ko icyiciro kindi cy’abasirikare n’ibikoresho gishobora kugenda ku wa 4 Gicurasi 2025, ariko ibikorwa byo kuvana ingabo mu Burasirazuba bwa RDC bikazarangirana na Gicurasi 2025.
Intwaro za Afurika y’Epfo zizatwarwa binyuze mu nzira y’amazi ariko abasirikare bo bakazagenda n’indege, mu gihe abo muri Tanzania bo bazahita berekeza mu bigo bya gisirikare babarizwagamo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!