Banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya OR Tambo kiri i Johannesburg mu ijoro ryo ku wa 26 Gicurasi.
Itsinda ry’abatashye barenga 300 barimo abagore n’abana, ubuyobozi buvuga ko batashye ku bushake kuko bumvaga badatekanye.
Reuters yanditse ko hari Abanya-Ghana 800 bagaragaje ubushake bwo gusubizwa iwabo.
Umwe mu bayobozi bo mu biro by’abinjira n’abasohoka yabwiye televiziyo eNCA ko mu bantu 300 ba mbere bagiye ku kibuga cy’indege harimo 10 gusa bari bafite ibyangombwa byo kuba muri Afurika y’Epfo.
Hari hashize iminsi haba imyigaragambyo y’abaturage muri Afurika y’Epfo basaba ko hakazwa ingamba zijyanye n’abinjira n’abasohoka mu gihugu.
Bavuga ko hari abantu bari mu gihugu cyabo batagira ibyangombwa, bagashinja abanyamahanga kugira uruhare mu byaha no gutwara akazi abenegihugu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!