00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Ghana yacyuye abaturage bayo barenga 300 kubera ‘Xenophobia’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 May 2026 saa 03:34
Yasuwe :

Abanya-Ghana babarirwa muri 300 bari bamaze iminsi muri Afurika y’Epfo baraye buriye indege basubizwa mu gihugu cyabo, bahungishwa urwango, urugomo n’imyigaragambyo byibasira abanyamahanga bari muri iki gihugu, ibizwi nka ‘xenophobia’.

Banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya OR Tambo kiri i Johannesburg mu ijoro ryo ku wa 26 Gicurasi.

Itsinda ry’abatashye barenga 300 barimo abagore n’abana, ubuyobozi buvuga ko batashye ku bushake kuko bumvaga badatekanye.

Reuters yanditse ko hari Abanya-Ghana 800 bagaragaje ubushake bwo gusubizwa iwabo.

Umwe mu bayobozi bo mu biro by’abinjira n’abasohoka yabwiye televiziyo eNCA ko mu bantu 300 ba mbere bagiye ku kibuga cy’indege harimo 10 gusa bari bafite ibyangombwa byo kuba muri Afurika y’Epfo.

Hari hashize iminsi haba imyigaragambyo y’abaturage muri Afurika y’Epfo basaba ko hakazwa ingamba zijyanye n’abinjira n’abasohoka mu gihugu.

Bavuga ko hari abantu bari mu gihugu cyabo batagira ibyangombwa, bagashinja abanyamahanga kugira uruhare mu byaha no gutwara akazi abenegihugu.

Ubuyobozi bwavuze ko 10 muri 300 batashye ni bo bari bafite ibyangombwa
Abanya-Ghana 300 baraye bacyuwe bavanywe muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages