00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ghana: Itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina ntirivugwaho rumwe

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 5 March 2025 saa 03:51
Yasuwe :

Itsinda ry’abadepite 10 bo muri Ghana ryongeye gusaba ko hakwemezwa umushinga w’itegeko utavugwaho rumwe, ugamije guhana abaryamana bahuje ibitsina n’abamamaza imigirire yabyo.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya igifungo cy’imyaka itatu ku bantu baryamana bahuje igitsina, n’imyaka itanu kugeza ku 10 ku bamamaza ibikorwa bijyanye na byo.

Bwa mbere uyu mushinga wari watowe mu 2024 gusa ntiwashyirwaho umukono n’uwahoze ari Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, kuko yasobanuye ko urimo ibibazo.

Perezida mushya, John Mahama, na we yagaragaje ko atahita yemeza uyu mushinga, ndetse aherutse kuvuga ati “Ntekereza ko twakongera kubiganiraho kugira ngo niba koko twese twemeye ko iri tegeko rijyaho, turyemeze tubyumvikanyeho.”

Abashyigikiye ko iri tegeko rishyirwaho, bavuga ko ryafasha kubungabunga umuco n’indangagaciro igihugu kigenderaho.

Gusa iri tegeko ryamaganiwe kure n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.

Mu bandi bamaganye iri tegeko, harimo uwahoze ari Minisitiri w’Ubukungu wa Ghana, wavuze ko kwemeza iri tegeko bizagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’iki gihugu bitewe n’ibihano gishobora gufatirwa.

Yavuze ko iri tegeko ryatuma Ghana itakaza inkunga ya Banki y’Isi igera kuri miliyari 3,8 z’amadolari ya Amerika.

Depite John Ntim Fordjour utavuga rumwe n’ubutegetsi we yatangaje ko Ghana idakwiye gutinya ibihano by’ubukungu, asobanura ko Perezida Donald Trump wa Amerika we ntacyo azabatwara kuko adashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina.

Umushinga w'itegeko ryo guhana abaryamana bahuje ibitsina muri RDC ntuvugwaho rumwe muri Ghana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .