Kuva mu mpera z’Ukuboza 2025 kugeza tariki ya 27 Mutarama 2026, Speed umenyerewe mu gutangaza amashusho y’ako kanya (live) ku rubuga rwa YouTube, yasuye ibihugu byo muri Afurika 20 birimo u Rwanda.
Ubwo uyu musore w’imyaka 21 yapfundikiriraga uruzinduko rwe muri Ghana, yashimye uburyo Abanyafurika bamwakiriye, asobanura ko rwamuhinduriye ubuzima kuko rwamufunguye amaso, abona ibyo atari azi muri Afurika.
Yagize ati “Uru rugendo rwari igitangaza. Nishimiye ko naje muri Afurika. Nishimiye ko nafashe icyemezo cyo kuza kwirebera ubwanjye. Mvugishije ukuri, uru rugendo rwampinduriye ubuzima. Rwamfunguye amaso, rubumbura ikintu muri njye.”
Yatangaje yafashe icyemezo cyo gutangiza ubukangurambaga bwo gufasha imiryango yo mu bihugu yakoreyemo urugendo, agamije gufasha abaturage babyo, mu rwego rwo kubitura urukundo bamweretse.
Speed yatangaje ko yasanze afite inkomoko muri Afurika, Minisitiri Ablakwa abishingiraho yemeza ko gakondo y’uyu musore ari muri Ghana, atangariza ku mbuga nkoranyambaga ko bagiye kumuha pasiporo.
Minisitiri Ablakwa yagize ati “Nyuma y’ibiganiro byabaye no kwemezwa bidashidikanywaho isano IShowSpeed afitanye na Ghana, nishimiye kubamenyesha ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yemeje guha IShowSpeed pasiporo ya Ghana.”
Uyu muyobozi yasabye Speed na mugenzi we wo muri Ghana ukorera ingendo mu bihugu byinshi, Wode Maya, ko bakomeza kumenyekanisha iki gihugu na Afurika muri rusange, ahamya ko ari ba Ambasaderi beza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!