00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ghana: Bari mu cyunamo cy’iminsi itatu bazirikana 150 bahitanwe n’iturika rya sitasiyo

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 5 June 2015 saa 02:34
Yasuwe :

Perezida wa Ghana yashyizeho icyunamo cy’imisi itatu mu gihugu hose hazirikanwa abantu basaga 150 bahitanywe n’umwuzure n’iturika rya Sitasiyo ya Peteroli mu mujyi wa Accra.

Abantu bagera kuri 90 mu mujyi wa Accra bahungiye umwuzure kuri sitasiyo ya peteroli yitwa Goil Petrol bose barapfuye ubwo yaturikaga, mu gihe no mu bindi bice by’igihugu hari abantu barohamye bitewe n’umwuzure ukabije wibasiye icyo gihugu.

Perezida Ghana, John Mahama ubwo yasuraga ahabereye iyi mpanuka yihanganishije imiryango y’ababuze ababo, avuga ko hagiye gukorwa ibishoboka byose ku buryo nta mwuzure uzongera gutwara abantu cyangwa ngo utume bahura n’izindi ngaruka nkuko byagenze.

Yanatangaje ko hagiye gutangwa inkunga ingana na miliyoni 12 z’amadorali yo gufasha imiryango yose ifite abantu bishwe n’umwuzure ndetse n’ibyabo bikangirika.
Umuvugizi w’ikigo gishinzwe guzimya inkongi z’umuriro Billy Anaglate yavuze ko iyi nkongi yatewe n’itemba rya mazutu na peteroli biva kuri sitasiyo bigahura n’umuriro wavuye mu rugo ruri hafi yayo .

Umubare w’abaguye muri iyo mpanuka n’abatwawe n’umwuzure bose hamwe ni bagera kuri 150, leta ikaba ishinjwa kudashyira imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo bikomeye kandi bimenyerewe ko buri gihe muri Kamena hagwa imvura idasanzwe.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages