Iri tabwa muri yombi ni igikorwa cyateguwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Ghana n’ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe kurwanya ibyaha.
Komisiyo ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Ghana yatangaje ko Hall Shamim Ethline na Graham Omar Adel bafashwe ubwo bari biteguye kurira indege ya British Airways, ibajyana ku kibuga cy’indege cya Gatwick i Londres mu Bwongereza.
Iyi komisiyo yasobanuye ko buri wese yari afite Cocaine ipima ibilo 83,44. kandi ko bamaze kuyipakira mu dupaki 72, batubika mu masanduku atandatu.
Ghana ni inzira ikunze kunyuzwamo ibiyobyabwenge bijyanwa i Burayi na Amerika. Kubera iyi mpamvu, Leta yongereye ubugenzuzi ku byambu n’ibibuga by’indege.
Mu 2022, Abanya-Ghana bane bafatanywe Cocaine ifite agaciro ka miliyoni 3,8 z’amadolari bashakaga kujyana mu Bwongereza. Bakatiwe igifungo cy’imyaka 28.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!