Ndirakobuca uri mu basenateri babiri baherutse gutorerwa guhagararira ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu ntara ya Bujumbura, yatowe ku majwi 100%.
Générose Ngendanganya yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere wa Sena y’u Burundi, Clotilde Kampimbare atorerwa kuba Visi Perezida wa kabiri.
Ndirakobuca uzwi nka Ndakugarika yakoze imirimo itandukanye muri Leta y’u Burundi, irimo kuyobora urwego rushinzwe iperereza (SNR) n’umuyobozi wungirije wa Polisi.
Kuva muri Kamena 2020 kugeza muri Nzeri 2022, Ndirakobuca yabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, nyuma y’aho aba Minisitiri w’Intebe, asimbuye Alain Guillaume Bunyoni.
Muri Gicurasi 2025, Perezida Evariste Ndayishimiye yasezereye Ndirakobuca muri Polisi y’u Burundi, aho yari afite ipeti rya Lieutenant Général, bimufungurira inzira yo kwiyamamariza umwanya muri Sena, ahagarariye CNDD-FDD i Bujumbura.
Ku mwanya wa Perezida wa Sena, asimbuye Sinzohagera Emmanuel wabangikanyaga izi nshingano y’ubusenateri no kuyobora itorero rya Méthodiste Unie mu Burundi no mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!