00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi yavuze ko atinya intambara yahuza u Rwanda na Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 August 2026 saa 11:41
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko ikintu rukumbi atinya ari ukuba habaho intambara hagati ya Uganda n’u Rwanda, kuko kimwe muri ibyo bihugu cyamira ikindi bunguri.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Gen. Muhoozi yavuze ko nta kindi kintu yigeze atinya uretse intambara yashyamiranisha u Rwanda na Uganda

Ati “Nta kintu na kimwe nigeze ntinya mu buzima bwanjye. Ikintu kimwe gusa nahoze ntinya ni intambara hagati ya Uganda n’u Rwanda. Nari nzi ko intambara nk’iyo yaba ari mbi cyane! Uko byagenda kose, Uganda yamira bunguri u Rwanda cyangwa u Rwanda rukamira bunguri Uganda.”

Aya magambo aje mu gihe u Rwanda na Uganda zimaze igihe zongera kubaka umubano nyuma y’imyaka y’ubwumvikane buke bwagize ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi.

Ibi bihugu byombi bifitanye amateka bihuriraho, birimo imibanire y’abaturage ndetse n’ubucuruzi bumaze imyaka myinshi. Gusa, umubano wabyo wigeze guhungabana, cyane cyane mu 2019 ubwo umupaka wa Gatuna wari wafunzwe kubera amakimbirane hagati y’impande zombi.

Gen. Muhoozi, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, ni umwe mu bagize uruhare mu biganiro bigamije gusubizaho umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Uganda kuri ubu bikomeje kongera ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, umutekano n’imiyoborere y’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Gen Muhoozi yavuze ko atinya intambara yahuza u Rwanda na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages