Karua, wari wagiye muri Uganda nk’umwunganizi mu mategeko wa Dr Kizza Besigye, avuga ko yageze muri Uganda ku wa 22 Kamena 2026 ariko akangirwa kwinjira n’abashinzwe abinjira n’abasohoka nubwo yari afite uruhushya rwemewe rumwemerera kuburanira mu nkiko za Uganda.
Mu nyandiko ye yatanze mu Rukiko Rukuru, Karua avuga ko yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe ari kumwe n’abandi banyamategeko, ariko nyuma yo gutererwa kashe muri pasiporo, yaje gutandukanywa na bagenzi be, ajyanwa ku biro by’umuyobozi mukuru ushinzwe abinjira n’abasohoka.
Avuga ko nyuma yaho, telefoni ze ebyiri zafashwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka nta mpamvu isobanutse itanzwe, nyuma bakamumenyesha ko atemerewe kwinjira muri Uganda kubera impamvu z’umutekano zitavuzwe.
Yongeraho ko yaje gusubizwa telefoni ze ariko akanga kuzakira, avuga ko hari impungenge ko amakuru y’ibanga y’abakiliya be ashobora kuba yararebwe mu gihe zari mu maboko ya leta.
Inyandiko zigaragaza ko nyuma yaho, ubuyobozi bwa Uganda bwabwiye Kenya Airways kumukura ku butaka bwa Uganda, bamushyira mu cyiciro cy’abatawemerewe Kwinjira, hashingiwe ku itegeko rigenga abinjira n’abasohoka.
Karua ariko avuga ko yirukanywe atabwiwe impamvu, kandi atahawe n’umwanya wo kwiregura.
Karua avuga ko yahuye n’itotezwa nubwo ari umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kandi afite pasiporo yemewe, ndetse n’uruhushya rwo kuburanira muri Uganda.
Yongeraho ko uku kumwirukana kwagize ingaruka ku burenganzira bwa Besigye bwo kubona umwunganizi bahisemo, bityo bikabangamira uburenganzira bwabo bwo kuburanishwa mu buryo buboneye.
Mu nyandiko ye, Karua ashingira kandi ku butumwa bivugwa ko bwanyujijwe ku rubuga rwa X rwa Gen Muhoozi, aho bivugwa ko yavuze ko ari we ubwe wategetse ko yirukanwa, ndetse anavuga amagambo akomeye ku rubanza rwa Besigye.
Muri ayo magambo, harimo aho bivugwa ko yagize ati “Ni njye ubwanjye namwirukanye. Ntazongera kwemererwa mu gihugu cyacu.”
Karua avuga ko ibi bigaragaza ko Gen Muhoozi ari we wafashe icyemezo cyo kumwirukana, nubwo afite umwanya wa gisirikare utagenerwa ububasha bwo gufata ibyemezo by’abinjira n’abasohoka.
Yongeraho ko ingingo ya 208 y’Itegeko Nshinga rya Uganda igaragaza ko Ingabo (UPDF) zigengwa n’ubutegetsi bwa gisivili, bityo Umugaba Mukuru w’Ingabo atagomba kwivanga mu byemezo by’abinjira n’abasohoka.
Karua asaba urukiko ko rwatesha agaciro iki cyemezo, kuko bishobora guhungabanya ubwisanzure bw’abanyamategeko, uburenganzira bwo kuburana mu mucyo, ndetse n’itegeko nshinga ubwaryo.
Amakuru y’urukiko agaragaza ko Dr Kizza Besigye yafashwe mu Gushyingo 2024 i Nairobi, aho yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo cya Karua.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko aba bombi bari bagiye mu nama zigamije gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Uganda.
Bwanagaragaje ko hari n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Erias Lukwago, bagiye mu nama zabereye hanze ya Uganda bivugwa ko zagiraga uruhare muri uwo mugambi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!