Ibi byatangajwe nyuma y’aho NTV Uganda na Spark TV byahagaritswe gutangaza amakuru, ku itegeko rya Gen Muhoozi. Abishinja gutangaza inkuru mbi ku bayobozi ba Uganda n’igihugu muri rusanga.
Mu gace ka Namuwongo ahakorera Nation Media Group ari nayo igenzura ibi bitangazamakuru hashyizwe abasirikare n’abapolisi benshi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Gen Muhoozi yavuze ko ari gushakisha Sue Nsibirwa, anongeraho amagambo agaragaza ko inzego z’umutekano zigiye kumufata no kumufatira ibihano.
Yagize ati “Sue Nsibirwa… ndi kumushakisha […] numvise ko hari agakobwa kitwa Sue, turi kumushakisha. Kandi tuzamutoza ikinyabupfura. Ntabwo ashobora guteza akavuye mu gihugu cyacu.”
Gen Muhoozi yavuze ko inzego za polisi zategetswe gufata uwo muyobozi wa NMG aho yaboneka hose, anongeraho ko afite ububasha bwo gufunga ibitangazamakuru byose ashaka mu gihugu.
Ibi byatangajwe nyuma y’amasaha make NTV Uganda na na Spark TV bifunzwe.
Nyuma y’ibi, Gen Muhoozi yavuze ko afite ububasha bwo guhagarika ikigo icyo ari cyo cyose cy’itangazamakuru mu gihugu, ndetse ashimangira ko ibitangazamakuru bikorera muri Uganda bigomba gukurikiza amabwiriza ashyirwaho n’ubuyobozi.
Kugeza ubu, nta rwego na rumwe rwa Leta ya Uganda cyangwa inzego z’umutekano zirimo Polisi, UPDF cyangwa Komisiyo ishinzwe itangazamakuru, ruratangaza impamvu y’ibi bikorwa cyangwa niba hari iperereza ryemewe n’amategeko ryatangiye kuri Sue Nsibirwa.
Nation Media Group Uganda ifite ibitangazamakuru bikomeye birimo NTV Uganda, Spark TV, Daily Monitor, KFM na Dembe FM, bikaba bikoresha abakozi barenga 500 mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!