Perezida Barrow yavuze ko abaturage batagomba kumva ko bari bonyine muri iki kibazo cy’umwijima n’ubushyuhe, ashimangira ko Leta iri gukora ibishoboka kugira ngo amashanyarazi aboneke neza.
Imyigaragambyo yabaye ku wa Mbere nijoro, ubwo abaturage bagaragaje uburakari kubera umuriro umaze iminsi ubura bya hato na hato, aho bamwe bavugaga ko hari aho umaze kugera ku masaha 48 wabuze. Abigaragambyaga batwitse amapine mu mihanda ndetse bahagarika urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu rwego rwo kugaragaza agahinda kabo.
Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso kugira ngo itatanye abigaragambya bari bageze hafi y’icyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi, NAWEC. Hari kandi abigaragambije imbere y’aho Visi Perezida atuye mu gace ka Farato, ndetse ibendera n’ibindi bimenyetso byari ku biro by’ishyaka riri ku butegetsi byangijwe.
Perezida Barrow yemeye ko hari ibitagenda neza mu igenamigambi ry’umuriro no mu buryo bwo kubungabunga ibikorwaremezo by’amashanyarazi, avuga ko ikibazo cyabaye “ikibazo cy’umutekano w’igihugu ndetse n’ibyihutirwa”.
Yavuze ko azi ingaruka abaturage bahura na zo, zirimo abana bigira mu mwijima, abafana batabona uko bakoresha umuriro, ndetse n’ibiribwa byangirika kubera ubushyuhe.
Yatangaje ko Leta iteganya kongera amashanyarazi mu gihugu binyuze mu gushyiraho imashini nshya itanga megawatt 24 mu ruganda rw’amashanyarazi rwa Brikama. Hari kandi umushinga wo kubaka uruganda rukoresha imirasire y’izuba rwa megawatt 50 muri Soma.
Iki kibazo cy’amashanyarazi kibaye mu gihe habura amezi make ngo habe amatora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza, aho Perezida Barrow ashaka kongera kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu. Yasabye abaturage kwirinda kwangiza ibikorwaremezo, avuga ko kubisenya byakongera ibibazo aho kubikemura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!