Mu cyumweru gishize Perezida Adama Barrow yishyize mu kato nyuma y’uko Visi Perezida Isatou Touray bamusanzemo nawe ubwo burwayi.
Abaminisitiri basanzwemo coronavirus ni Minisitiri w’Imari, Mambureh Njie, Minisitiri ushinzwe ingufu na peteroli Fafa Sanyang na Minisitiri w’ubuhinzi Amie Fabureh.
Kugeza ubu muri Gambia hari abantu 498 banduye coronavirus, barimo icyenda bamaze gupfa.
Guverinoma yatanze itegeko ryo kwambara udupfukamunwa ku baturage bose mu gihe bari mu ruhame, kandi ibitaramo n’ibirori bihuza abantu benshi ntibyemewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!