Aba basirikare babaga mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) bapfuye ubwo bari bahanganiye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu Mijyi wa Sake na Goma.
Ku wa 12 Gashyantare 2025, imirambo yabo yakuwe muri Uganda, nyuma y’iminsi itanu ivanywe mu Mujyi wa Goma. Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Gashyantare, iri ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere za Afurika y’Epfo i Pretoria.
Byari byateganyijwe ko umuhango wo kunamira aba basirikare no kubashyikiriza imiryango yabo wagombaga kuba saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare, ariko igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko iyi gahunda yahindutse.
Iki gisirikare cyasobanuye ko iyi gahunda yahinduwe n’ikiganiro mpaka “ndakumirwa” abagize Inteko Ishinga Amategeko bagirana na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ku gicamunsi. Uyu Mukuru w’Igihugu araba asubiza ibibazo byabo.
Nk’uko iki gisirikare cyakomeje kibisobanura, gahunda yo kunamira no gushyikiriza imiryango aba basirikare yimuriwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025, ubwo iki kiganiro mpaka kiraba cyarangiye. Biteganyijwe ko Perezida Ramaphosa awitabira.
Perezida Ramaphosa ategerejweho gutanga ibisobanuro ku masezerano yahaye Abanya-Afurika y’Epfo. Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamushinja kubeshya abaturage.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!