Amakuru y’uko Perezida Bongo yahiritswe ku butegetsi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’amasaha make bitangajwe ko uyu mugabo w’imyaka 64 yegukanye intsinzi muri manda ya gatatu.
Uretse Perezida Bongo ufungiye iwe, aba basirikare banatangaje ko bataye muri yombi umwe mu bahungu be, Noureddin Bongo azira ubugambanyi.
Kugeza ubu Gabon iyobowe n’Umutwe wa gisirikare wari ufite inshingano zo kurinda Perezida.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Komisiyo y’Amatora muri Gabon yatangaje ko Ali Bongo yatsindiye manda ya gatatu. Nyuma y’amasaha make ibi bitangajwe kuri Televiziyo y’Igihugu hahise hajyaho itsinda ry’abasirikare bavuga ko bahiritse ubutegetsi bw’uyu mugabo.
Aba basirikare bavuze ko batesheje agaciro ibyavuye mu matora kuko yakozwe mu buryo butanyuze mu mucyo.
Uretse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Bongo, aba basirikare batangaje ko bafunze imipaka yose ndetse basesa n’inzego z’ubutegetsi zari ziriho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!