Urutonde rw’abemejwe rwamaze kumenyekana ruriho abakandida ku mwanya wa Perezida bagera kuri 19, gusa amakuru agaragaza ko mu bari batanze kandidatire harimo izitakiriwe.
Muri abo 19 bemerewe kwiyamamaza harimo abagore, Victore Duboze w’ishyaka rya Indépendant na Paulette Missambo wo mu ishyaka rya Union Nationale akaba umwe mu bahanganye na Perezida Ali Bongo Odimba wiyamamaje kuri manda ya gatatu.
Abanyepolitiki baturuka mu mashyaka akomeye nabo bamaze kwemererwa kwiyamamaza barimo Alexandre Barro Chambrier n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Raymond Ndong.
Abandi bakandida bitezwe mu guhangana na Ali Bongo barimo Albert Ondo Ossa, Bishop Mike Joktane, umushoramari Thérence Gnémbou n’uwahoze ari Visi Perezida wa Gabon, Pierre Claver Maganga Moussavou umaze kwitabira amatora ya Perezida.
Kimwe mu byatangaje benshi ni ukuba kandidatire ya Jean Boniface Assélé, akaba nyirarume wa Perezida wa Gabon, Ali Bongo Odimba yanzwe.
Imwe mu mpamvu zatanzwe ngo ni ukuba uyu mugabo amaze kwikura mu matora ya Perezida inshuro eshatu itariki y’itora itaragera.
Izindi kandidatire zirindwi zanzwe kubera ko zitujuje ibisabwa aho benshi muri bo batishyuye miliyoni 10 CFA.
Aba barindwi ariko baracyafite amahirwe yo kuba bajuririra iki cyemezo ku rukiko rurinda Itegeko Nshinga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!