Ni amatora yitabiriwe n’abasaga ibihumbi 800 muri iki gihugu gituwe n’abasaga miliyoni ebyiri.
Bimwe mu bigize iri Tegeko Nshinga, ni uko Perezida atazongera kujya arenza manda ebyiri ku butegetsi, imwe ikaba igizwe n’imyaka irindwi.
Itegeko Nshinga ryari ririho, ryavugaga ko Perezida yemerewe kwiyamamariza manda y’imyaka itanu inshuro zose ashaka.
Mu gihe Perezida avuye ku butegetsi apfuye cyangwa agize ibindi bibazo, ntabwo byemewe ko asimburwa n’uwo mu muryango we. Umwanya wa Minisitiri w’Intebe na wo wakuweho.
Kugira ngo Itegeko Nshinga rishya ryemerwe, rigomba kwemerwa n’abarenze 50% by’abatoye bose.
Biteganyijwe ko Itegeko Nshinga nirimara kwemezwa, amatora ya Perezida azaba mu 2025 aho byitezwe ko Gen Oligui Nguema wahiritse ubutegetsi aziyamamaza.
Ali Bongo yahiritswe ku butegetsi muri Kanama 2023 nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora ariko ntiyavugwaho rumwe. Bongo yayoboye Gabon guhera mu 2009, asimbuye se Omar Bongo wari umaze imyaka 40 ku butegetsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!