Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yasobanuye ko iki gihugu cyakiriye Dias nyuma y’aho Perezida Bola Tinubu yemeye ko arindirwa umutekano kuko byagaragaraga ko ubuzima bwe buri mu kaga.
Guverinoma ya Nigeria yasabye umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO) ko wakohereza ingabo zawo mu mujyi wa Abuja kugira ngo zikomeze kubungabunga umutekano wa Dias.
Umaro uri muri Repubulika ya Congo yavugaga ko yatsinze amatora ku majwi 65%, ariko na Dias akavuga ko ubwo coup d’état yabaga tariki ya 26 Ugushyingo, yari mu nzira imuganisha ku ntsinzi.
Ihuriro ry’imitwe ya politiki ryari rishyigikiye Dias ryamaganye iyi coup d’état yakozwe n’abasirikare, rigaragaza ko Umaro ari we wayiteguriye agamije kuburizamo itangazwa ry’ibyavuye mu matora ryari ryateganyijwe tariki ya 27 Ugushyingo, kuko yabonaga yatsinzwe.
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Bissau, Gen Horta N’Tam, yasobanuye ko abasirikare bagiye ku butegetsi mu rwego rwo kuburizamo umugambi wo kuyobora igihugu mu buryo butemewe n’amategeko, wateguwe n’abarimo abacuruza ibiyobyabwenge.
Ku wa 1 Ukuboza 2025, CEDEAO yohereje muri Guinée-Bissau intumwa ziyobowe n’Umuyobozi Mukuru wayo akaba na Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, kugira ngo ziganire n’abasirikare bakoze coup d’état.
Perezida Bio yasabye Gen N’Tam na bagenzi be ko bakwemerera Komisiyo y’amatora gutangaza ibyavuye mu matora, kugira ngo uwatsinze ajye ku butegetsi. Gusa iyi Komisiyo yasobanuye ko ibyo bitashoboka kuko abasirikare bibye udusanduku tw’amatora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!