00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwigenge bw’intara bwaba igisubizo ku bibazo bya RDC? (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 August 2025 saa 10:10
Yasuwe :

Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’intambara bimaze imyaka myinshi byibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari benshi batekereza ko gushyiraho uburyo bw’imiyoborere buzwi nka ’Federalism’ (kwigenga kw’intara) ari kimwe mu bishobora gutanga ibisubizo birambye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

RDC ni igihugu cyahindutse isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro, ahakunze kuvugwa intambara nyinshi kuva mu myaka irenga 30 ishize. Zimwe mu mpamvu zituma imirwano ihoraho, ni uko hari ibice by’abaturage baharanira uburenganzira bwabo, nk’uko bimeze ku Ihuriro rya AFC/M23.

Ese aba baturage bahawe uburenganzira bwo kwiyobora ku kigero runaka, uburyo buzwi nka ’Federalism’, ntibyagabanya intambara zikunze kwibasira RDC? Ibi nibyo twasesenguye mu kiganiro Indiba y’Ibivugwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages