Ni amagambo Brig Gen Eddy Kapend yatangaje nyuma y’aho ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, AFC/M23 yigaruriye Umujyi wa Nzibira muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyapfo.
Brig Gen Eddy Kapend unayobora Ingabo muri Katanga yavuze ko nta mpungenge zikomeye bafite, mu gihe aka gace katarigarurirwa na AFC/M23.
Ati “Igitutu cyose kiri mu Burasirazuba bwa RDC, kitugeraho, ku buryo turamutse tutabashije guhagarikira umwanzi aho ari, nitwe ba mbere tuzaraswaho n’imbunda ze ziremereye.”
Yakomeje avuga ko AFC/M23 ishobora gufata ibindi bice ntibigire icyo bibatwara.
Ati “Dutekereza ko bashobora gufata hose, ariko mu gihe batarafata Katanga, igihugu kizabaho.”
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo imirwano yongeye gufata indi ntera hagati ya AFC/M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC.
Imirwano ikomeye yumvikanye mu duce twa Cisaza, Cibanda, Muyange, Karhuliza na Kalongo muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse n’i Masisi na Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!