Ibi bitero byagabwe kuva mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27 Werurwe 2026. Ibitero byagejeje saa Mbili n’Igice za mugitongo.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yavuze ko ihuriro ry’ingabo za FARDC ryagabye ibitero rikoresheje drones z’ubwiyahuzi mu basivili mu gace ka Mikenke n’ibindi bice bihakikije.
Ati “Ibitero byahitanye abantu babiri, umwe arakomereka ndetse hasenyuka inzu nyinshi zituwemo bituma abantu benshi bicwa n’agahinda.”
Kanyuma yavuze ko ubu bwicanyi bubayeho mu gihe yo imaze iminsi ishyira mu bikorwa ingamba zafashwe zigamije gukemura ikibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Yashimangiye ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeza kurenga ku byo bwiyemeje mu biganiro bya Doha n’amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington asaba iki gihugu kureka imikoranire na FDLR no kuyirandura.
Ati “Kinshasa izirengera ingaruka z’ibikorwa by’ubwicanyi bwibasira ubwoko muri Minembwe, n’ubwicanyi buhora bukorerwa Abanye-Congo mu Burasirazuba bw’Igihugu.”
Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, aherutse kubwira ubutegetsi bwa RDC ko gusenya umutwe wa FDLR ari ingenzi, mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!