Ku wa 21 Ukwakira 2025, ingabo za RDC zagabye igitero cya drones za CH-4 ku birindiro bya AFC/M23 muri Kalembe na Kalonge muri teritwari ya Masisi no muri Ihula na Mpeti muri teritwari ya Walikale.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira uwa 22 Ukwakira ibi bitero byagabwe no mu ducee dutuwe cyane turimo Nyarushyamba muri Masisi, Kashebere muri Walikale n’utundi duhana imbibi.
Kanyuka yasobanuye ko ibi bitero bidasubiza inyuma gahunda y’amahoro ya Doha, bikanagaragariza Isi yose ko Leta ya RDC ishyize imbere intambara, kandi ko igomba kwirengera ingaruka z’iyi myitwarire.
Ati “AFC/M23 irahamagarira abayobozi bo mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kuba abatangabuhamya. Mu gihe iki kibazo gikomeje, ibona amategeko ayemerera kwirwanaho no gusenyera ikibi aho gituruka kugira ngo irinde abaturage b’abasivili.”
Ingabo za RDC zikomeje kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23 mu gihe abahagarariye ubutegetsi bw’iki gihugu n’iri huriro bakomeje ibiganiro bibera i Doha muri Qatar.
Tariki ya 14 Ukwakira, abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23 bumvikanye gushyiraho urwego ruhuriweho ruzajya rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, runakore iperereza ku ruhande rushinjwa kukarengaho.
Byateganyijwe ko inama ya mbere y’uru rwego izaba mu gihe kitarenze iminsi 10, kugira ngo hategurwe imirimo yarwo.
AFC/M23 igaragaza ko nubwo Leta ya RDC yizeza umuhuza ko ishaka amahoro, ibyo ikora bigaragaza ibihabanye n’ibyo. Ibyo bica amarenga ko intambara izakomeza, kandi ko ishobora gukomera kurushaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!