00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU yasabye RDC gushyikirana na M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 February 2024 saa 08:41
Yasuwe :

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu mishyikirano n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ubutumwa bwa Josep Borell ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano muri EU, bwagejejwe mu nteko ishinga amategeko na Jutta Urpilainen ku wa 27 Gashyantare 2024.

Jutta usanzwe ari Komiseri wa EU ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, yamenyesheje abagize Inteko ko uyu muryango uhangayikishijwe n’intambara iri kubera muri Kivu y’Amajyaruguru n’ibikorwa by’urugomo rukorerwamo n’ubuhunzi iri gutera.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, tariki ya 21 Gashyantare 2024 yatangaje ko kugira ngo ikibazo cyo muri Kivu y’Amajyaruguru gikemurwe, hadakenewe ingamba za gisirikare, ahubwo ko hakenewe ibiganiro bya politiki bidaheza.

Jutta yatangaje ko EU ishyigikiye ubutumwa bwa Faki, agira ati “Dushyigikiye ubutumwa bwa Perezida wa Komisiyo ya AU bwo ku wa 21 Gashyantare: nta gisubizo cya gisirikare gikenewe kuri iki kibazo. Ibiganiro bya politiki byonyine ni byo byakemura imizi y’umutekano muke no kubura kw’ituze.”

Komiseri wa EU kandi yagaragarije abagize Inteko y’uyu muryango ko igikwiye ari ukubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya, yongeraho ko ubusugire, ubumwe n’ubwigenge bw’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari bukwiye kubahwa.

Ati “EU ishimangira ko ishyigikiye n’imbaraga ibiganiro bya Luanda na Nairobi, igasaba ko bisubukurwa vuba. Imirongo yashyizweho igomba kubahirizwa, inzego zishinzwe ubugenzuzi zikongera zigakora.”

Ubu butumwa bwa Borell bugejejwe mu Nteko ya EU, mu gihe Leta RDC yaheje M23 mu biganiro bya Nairobi byatangiye muri Mata 2022. Ubutegetsi bw’iki gihugu kandi bwaratsembye, buvuga ko budashobora guhurira n’intumwa z’uyu mutwe i Luanda.

Mu gihe intambara ikomeje, M23 ntiyahwemye kugaragaza ko yifuza kugirana ibiganiro na Leta ya RDC. Komiseri wa EU yatangarije Inteko ko ari ngombwa ko uyu mutwe uhagarika imirwano, ukarambika intwaro.

Jutta yatangaje ko nta kindi cyahagarika intambara yo muri RDC, keretse imishyikirano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages