00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia yanyomoje Trump witiriye Amerika urugomero runini rwubatsweyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 July 2025 saa 07:09
Yasuwe :

Umuyobozi muri Ethiopia yatangaje ko umushinga wo kubaka urugomero runini ku ruzi rwa Nile muri Ethiopia nta nkunga ya Amerika yigeze itangwamo, avuguruza ibyo Perezida Donald Trump yatangaje ko Amerika yatanze menshi mu mafaranga yarwubatse.

Umushinga wamenyekanye nka Grand Ethiopian Renaissance Dam wasize hubatswe urugomero runini cyane muri Afurika yose.

Perezida Donald Trump mu cyumweru gishize yavuze ko ingengo y’imari yarwubatse igizwe ahanini n’amafaranga yatanzwe na Amerika.

Umuyobozi wungirije mu biro icunga GERD, Fikrte Tamir, yabwiye BBC ko ibyo Trump yavuze nta kuri kurimo, kuko urugomero rwubatswe mu mafaranga ya Leta gusa “nta nkunga y’amahanga irimo.”

Ati “Ku byerekeye ibyo Trump yavuze, guverinoma ikwiye gusubiza ibanje kureba kure, hakanitabwa ku nzira za dipolomasi.”

Guverinoma ya Ethiopia ntacyo yigeze ivuga ku byo Trump yatangaje.

Uru rugomero rwuzuye rutwaye miliyari 4$, binyuze mu mpapuro mpeshamwenda guverinoma yashyize ku isoko zigurwa n’ibigo n’abantu ku gito cyabo, abanya-Ethiopia baba hanze y’igihugu boherezaga inkunga zabo n’ibindi byinshi.

Trump yavuze ko Amerika yatanze amafaranga menshi ku rugomero rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam, Ethiopia ibitera utwatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages