Uyu muburo uje mu gihe abaturage bagera kuri miliyoni 110 mu gihugu hose batangiye kwizihiza umunsi ubanziriza umwaka mushya wa Ethiopia.
Umukuru wa Polisi muri Addis Ababa, yatangaje ko abashinzwe umutekano babonye bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko imitwe y’iterabwoba ishobora kuba ifite gahunda yo kuzagaba ibitero mu birori byo kwizihiza umwaka mushya muri uyu mujyi.
Gusa ubuyobozi ntibwatanze ibisobanuro birambuye ku bakekwaho kuzagaba igitero ndetse n’uduce dushobora kwibasirwa. Abaturage basabwe kudacana ibishashi (Fireworks), mu birori by’umwaka mushya ku bw’impamvu z’umutekano.
Polisi yagize iti “Abantu bose batuye mu mujyi wa Addis Ababa babujijwe kuzerekana imiriro (Fireworks), mu gihe cyo kwizihiza umwaka mushya kugira ngo hakumirwe ibyaha. Abazarenga kuri iryo tegeko bazatabwa muri yombi.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!