Umuyobozi w’Ikigo cy’indege za gisivile muri iki gihugu, Col Wesenyeleh Hunegnaw, yabwiye itangazamakuru ko bafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubiganiraho n’inzego z’umutekano
Uyu muyobozi yavuze ko nta ndege yemerewe guca muri aka gace ka Benishangul-Gumuz yaba izitwara abantu n’imizigo, gusa yongeraho ko hari igihe byashoboka biramutse bisabiwe uruhushya.
Leta ya Ethiopia itangaje ibi mu gihe hari hashize icyumweru kimwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere w’iki gihugu, Maj Gen Yilma Merdasa atangaje ko igisirikare cyamaze kongera imbaraga mu bijyanye n’indege z’intambara ku buryo gifite ubushobozi bwo gukumira uwo ari we wese wagaba igitero kuri uru rugomero.
Uru rugomero rwakunze gukurura amakimbirane hagati ya Ethiopia, Misiri na Sudani biteganyijwe ko ruzuzura mu gihe cya vuba ndetse akazaba arirwo runini ku mugabane wa Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!