00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia mu nzira zo kwigarurira agace ka Eritrea gakora ku nyanja

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 November 2025 saa 12:49
Yasuwe :

Ethiopia yatangaje ko igomba kwigarurira icyambu cya Assab cyo muri Eritrea, bikazakorwa ku neza cyangwa ku mbaraga.

Eritrea yabonye ubwigenge mu 1993 yiyomoye muri Ethiopia bituma iki gihugu kibura amahirwe yo gukora ku Nyanja.

Mu 2021 Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abbey Ahmen yavuze ko ingingo yo kugira igihugu gikora ku nyanja ari ngombwa kandi bigomba kugerwaho mu nzira zose.

Ku wa 1 Nzeri 2025, Minisitiri w’Intebe, Abbey yavuze ko ikosa Ethiopia yakoze yemera gutakaza amahirwe yo gukora ku nyanja rizakosorwa mu bihe biri imbere.

Ambasaderi wa Ethiopie muri Kenya, Gen (Rtd) Bacha Debele, ku wa 3 Ugushyingo 2025, yavuze ko icyambu cya Assab ari umutungo wa Ethiopia kandi bazacyisubiza ku ngufu.

Ati “Ikibazo ntabwo ari ukwibaza niba Assab ari iyacu cyangwa atari iyacu, ahubwo ni gute tuzayisubiza.”

Ku wa 21 Ugushyingo 2025, Umugaba w’Ingabo, Birhanu Jula, yabwiye abasirikare ko bagomba kurwanya igihugu cyabujije Ethiopie gukora ku nyanja.

Ati “Abaturage bacu bageze kuri miliyoni 130 kandi bazagera kuri miliyoni 200 mu myaka 25 iri imbere. Ni gute inyungu z’abaturage miliyoni ebyiri zijya hejuru y’iz’abaturage miliyoni 200?”

Igihe cyose Ethiopie ivuze ibyo gushaka gukora ku nyanja Eritrea ibitera utwatsi ikavuga ko ari ubushotoranyi bugamije gushaka kwigarurira ubutaka bwayo.

Ibihugu bya Ethiopie na Eritrea mu ntambara y'amagambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages