Iki cyogajuru cyiswe “ET-SMART-RSS” cyitezweho gufata no kohereza amafoto meza i Addis Ababa, aho kizajya kiyoborerwa, bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.
Umuyobozi w’ikigo cy’ubumenyi bwo mu kirere cy’Abanya-Ethiopia, ESSTI, Dr Solomon Belay, yabwiye The East African ko aya mafoto ahanini azakoreshwa mu kugenekereza bashaka kumenya niba hari ibiza bitandukanye bishobora kwibasira iki gihugu.
Belay yavuze kandi ko iki cyogajuru cyitezweho kuziba icyuho mu kuzagenzura tumwe mu duce twa Ethiopia tutagenzurwa n’icyoherejwe mu kirere bwa mbere.
Iki cyogajuru cyakozwe ku bufatanye bw’abahanga bo muri Ethiopia n’ikigo cy’ikoranabuhanga rigezweho ry’ibyogajuru cy’Abashinwa, mu mushinga washowemo imari n’ibihugu byombi.
ET-SMART-RSS ni icyogajuru cya kabiri kigiye koherezwa mu kirere cya Ethiopia nyuma y’icyiswe ETRSS-1 cyoherejwe ku wa 20 Ukuboza 2019. Iki gihugu cyihaye intego yo kuba cyohereje mu kirere ibigera ku icumi mu 2035.
Biteganyijwe ko iki cyogajuru kizoherezwa mu kirere ku wa 20 Ukuboza 2020.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!