Iki kibuga kizubakwa mu karere ka Bishoftu, ku bilometero hafi 40 mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Addis-Abeba. Kizaba gifite ubuso bwa kilometero kare 35, kikaba kiri mu mishinga minini y’indege Afurika yagize, gifite agaciro ka miliyari 12,7 z’amadolari.
Icyiciro cya mbere giteganyijwe kurangira mu myaka ine, kigahita gitangira kwakira abagenzi miliyoni 60 ku mwaka. Umushinga wose nurangira, icyo kibuga kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 110 ku mwaka, kirenze ikibuga cya Atlanta cyo muri Amerika, ubu gifatwa nk’icyakira abagenzi benshi kuko cyakiriye miliyoni 108 mu 2024.
Muri Afurika, ikibuga kiri imbere ubu ni icya Cairo cyakiriye abagenzi miliyoni 30,94 mu 2025, kigakurikirwa na Johannesburg ifite miliyoni 19,7 na Cape Town ifite miliyoni 11,11.
Bishoftu izaba ifite imihanda ine indege zigurukiraho, buri umwe ufite metero 4.800 z’uburebure na metero 45 z’ubugari. Kizaba kandi ifite aho indege 270 zishobora guhagarara icya rimwe.
Iki kibuga kigiye gusimbura icya Bole kiri Addis-Abeba, ubu cyakira abagenzi hafi miliyoni 25 ku mwaka kandi cyamaze kurenga ubushobozi bwacyo. Bole yubatswe mu 2003 ifite ubushobozi bwa miliyoni 6 gusa.
Umushinga wa Bishoftu uzajyana n’umujyi w’ikibuga cy’indege, hoteli z’ibyumba 350, igice cyo gusana indege n’agace k’inganda. Hazubakwa kandi umuhanda wa gari ya moshi wa kilometero 38 uhuza icyo kibuga na Addis-Abeba.
Ethiopian Airlines izatanga miliyari 2 z’amadolari, ni ukuvuga 15,75% by’ikiguzi cyose. Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yamaze kwemera miliyoni 500 z’amadolari, inashaka gukusanya izindi miliyari 10.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!