Agace ka Ali Doro bashimutiwemo kigeze no gushimutirwamo abanyeshuri 100 ba kaminuza bavaga iwabo batashye.
Mbere yo gushimuta bamwe, habanje imirwano hagati y’abo barwanyi n’abashinzwe umutekano bo mu gace ka Oromia.
Abarokotse iki gitero n’abatuye mu gace bashinje inyeshyamba zo mu mutwe wa Oromia Liberation Army ko ari zo zabashimuse ariko zibitera utwatsi.
BBC yanditse ko hari bisi zirenze imwe zagabweho igitero, haba imirwano yaguyemo umuntu umwe mu gihe abarenga 50 bashimuswe.
Umutwe wa OLA uvuga ko urwanira ubwoko bw’aba Oromo, mu gihe Guverinoma ya Ethiopia yo ifata uyu mutwe nk’uw’iterabwoba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!